Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHaribyo Abarundi batishimiye nyuma y’ijambo rya Perezida Ndayishimiye ubwo yizihizaga imyaka 4...

Haribyo Abarundi batishimiye nyuma y’ijambo rya Perezida Ndayishimiye ubwo yizihizaga imyaka 4 amaze ku butegetsi

Tariki ya 19 Kamena 2024 ubwo yizihizaga imyaka ine agiye ku butegetsi; Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ibura rya peteroli ridahangayikishije mu gihe Abarundi bafite ibinyabiziga batabuze amafaranga yo kuyigura.

Perezida Ndayishimiye yagiye ku butegetsi asimbuyeho Pierre Nkurunziza wazize urupfu rutunguranye tariki ya 8 Kamena 2020.

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko mu myaka ine amaze ku butegetsi, inzego zitandukanye z’ubuzima bw’u Burundi zateye imbere mu buryo bufatika. Yatanze urugero ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’umutekano.

Bamwe mu Barundi barimo abadepite bamaze igihe bagaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu bwahungabanye bitewe ahanini n’impamvu zirimo ibura rya peteroli, ibura ry’amafaranga y’amanyamahanga afite agaciro kanini, abandi bagahamya ko abaturage bakennye.

Ku kibazo cy’abavuga ko peteroli itaboneka mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Uyu munsi nshimishwa ko no mu magambo yo kwinuba numva, bavuga bati ‘Tubuze iki’, ntibavuga ngo ‘Tubuze amafaranga yo kukigura’. Kandi n’icyo bavuga ko babuze si ikiva mu Burundi, kiva mu mahanga. Dushimishwa no kubona ko Abarundi batahuye ko turi kumwe twese bishoboka.”

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko mu rugamba rw’iterambere, habaho gutera intambwe ku yindi ariko ngo barakerewe kuko babanje kuba mu rwobo igihe kirekire, bityo ngo ni yo mpamvu bo basabwa gutera intambwe ebyiri inshuro imwe.

Yagize ati “Uno munsi Umurundi wese ashakira byose rimwe. Ni cyo gituma uwabifatira hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima. Kuva mu 2020 byari ngombwa ko tureba ibiruta ibindi kuko imigeri ibiri idatereka.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, muri Mata 2024 yatangaje ko ibibazo byugarije iki gihugu bikomoka ku bihano cyafatiwe n’imiryango mpuzamahanga kuva mu 2015, bitewe n’umwuka mubi watutumbye muri politiki muri uwo mwaka, kandi ko igisubizo cyabyo kitazaboneka vuba.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights