Hari bamwe mu bakada(Cadres) basoje amasomo mu mutwe wa M23/AFC bemeza ko banyuzwe n’inyigisho n’intego za yo bakayiyoboka kandi baritabiriye amasomo bagamije kuyineka no kiyijora.
Kubera uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikoresha imvugo zambika isura mbi M23 nko kubita abakora iterabwoba, abicanyi n’ibindi, hari bamwe mu banye-Congo bitabira ibikorwa by’uyu mutwe bagamije guhinyuza no kuneka niba koko uko bavugwa ariko bari.
Umwe mu basoje amasomo ya politiki mu cyiciro cya Kane utifuje ko amazina ye atangazwa utuye i Bukavu yabwiye Corridorreports ko yitabiriye ikosi(Cadre Course) agamije kujora ariko akayisoza ashimye gahunda,ibikorwa n’intego za M23/AFC.
Yagize Ati” Njye nitabira ikosi naje nzi ko M23 ari Abantu babi nkurikije uko Leta yacu ibavuga ndetse n’ibitangazamakuru ariko nahavuye niboneye ikinyuranyo kuko urebye imikorere yabo ntiwabita inyeshyamba, ahubwo urebye imyifatire wabicurika, abasirikare ba Leta bakaba ari bo bitwa inyeshyamba.”
Yungamo Ati” Ari ku myambarire bambara neza, ari ku isuku y’umubiri basa neza cyane, ari mu mivugire bakubwira batuje nta gukanga, ari mu myitwarire nta we basagarira, banyuranye cyane n’isura Leta ya Tshisegeti yabambitse.”
Avuga ko yari yaje atazanywe n’inyigisho ahubwo ngo yari aje kureba imigirire mibi ya M23 na we akajya ayibwira abandi, none ngo yahinduye imyumvire ahubwo azajya anyomoza abayivuga nabi.
Ati” Ubu si nkiri wawundi waje afite intego to kureba amabi ya M23 kuko nta yo nabonye, ahubwo nabonye abasirikare n’abanyepolitike bafite ubumuntu, intego kandi bababajwe nuko Igihugu cyacu kibayeho bashaka kuzana impinduka.”
Yemeza ko ajya kujya ku ikosi nta muvandimwe yabibwiye kuko iyo aramuka abivuze bari kumufata nk’umwiyahuzi, nyamara ngo abo abibwira yaravuyeyo hari abamwumva ndetse bakifuza ko M23 yabohora n’ibindi bice.
Na ho mugenzi we witwa Kabongo avuga ko yitabiriye amasomo azi ko atazemererwa gusubira mu rugo ariko ko yatashye amahoro ndetse bakamufasha no mu rugendo.
Ati” Njye naje numva bavuga ngo M23 ni iy’abatutsi b’Abanyarwanda, mpageze nasanze mu nzego z’Ubuyobozi harimo abahunde, Abandandi, Abahutu, Abatutsi n’abandi benshi nk’uko Igihugu cyacu gituwe n’amoko menshi.”
Yungamo Ati” Iyo turi mu bice aba basirikare ba M23 batarageramo, tukumva uburyo Leta yacu ibasebya, ibita ibyihebe, wanabana na bo nka njye wamaranye na bo ibyumweru bibiri ubona uko Leta ya Kinshasa itazi ibyo ivuga.”
Akomeza avuga ko buri Munye-Congo agize amahirwe byibuze yo kumarana isaha imwe n’Abasirikare n’abanyepolitike ba M23, bahindukirana Leta ya Kinshasa igakora igisirikare nk’icya M23.
Avuga ko uwibaza impamvu abasirikare ba M23 batsinda nta yindi uretse kurwanira ukuri, imyitwarire myiza no kudahohotera abaturage.
Abagize amahirwe yo kwitabira aya masomo bavuga ko kimwe mu byo bigishwa kurusha ibindi ari ukurandura amacakubiri ashingiye ku moko ahubwo bose bakiyumva nk’Abanyekongo kuko ivangura ry’amoko ari kimwe mu biteza ibibazo nko kuvangura abavuga ikinyarwanda n’abandi bavuka muri Congo.
Mu bice byose M23 yafashe byo muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, usanga abaturage basabana n’abasirikare ba yo ndetse n’abayobozi babarizwa mu mutwe wa Politiki.
Amashusho ya vuba ni aheruka agaragaza urugwiro abaturage bafite AFC/M23 ni aya Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’uyu mutwe aganira n’abaturage muri Kanyarucinya na Kirumba muri Teritwari ya Lubero.
Na ho mugenzi we waturutse mu
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO