Woensdag, November 13, 2024
Woensdag, November 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHari abaturage ba RDC bahangayikishijwe no kuba u Burundi bwarafunze umupaka ubuhuza...

Hari abaturage ba RDC bahangayikishijwe no kuba u Burundi bwarafunze umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Hashizi iminsi u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, mubucuri ibi byamaze kugira ingaruka kubaturage ba baturiye Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatumye izi ngaruka zigera no ku bacuruzi ba Banye-kengo, Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi, yasezeranije Abaturage baturiye i Ntara abereye umuyobozi ko agiye gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Abanye-kongo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda bava muri Uvira na Bukavu, kuva leta y’u Burundi ifunze imipaka ihuza ibihugu byombi barahangayitse muburyo bukomeye.

Tukwibutse ko Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose itariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y’uko iki gihugu gishinje u Rwanda gushyigikira inyeshamba za Red Tabara no kuziha icumbi ariko kandiu ibi u Rwanda rwa biteye utwatsi.

Ku wa Mbere, Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yabigarutseho asezeranya Abaturage be ko vuba agiye kubishakira igisubizo kirambye mu maguru mashya.

Ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose tuvugurure umuhanda wa Bukavu, Uvira unyuze muri Ngomo.”

Kuri uy’u wa Mbere, itariki ya 15 Mutarama 2024, umupaka wa Kamvimvira hagaragaye imidoka zibarirwa mu magana zari zitwaye abagenzi ba Banyekongo bari bavuye i Bujumbura bagana i Bukavu. Abandi n’abo bavaga i Bukavu bagana i Bujumbura.

Gusa abenshi mu bagenzi bavuga ko batishimye aho ndetse n’ishyirahamwe ridaharanira inyungu muri Uvira rya shimangiye ko uku gufunga umupaka wa Ruhwa n’indi bizagira ingaruka kuri bo kuko harigihe basanga umupaka wa Kamanyola wafunze nka saa cyenda z’amanywa, bakanyura kuri Ruhwa.

Abashoferi benshi nabo bishyirahamwe rya Mapasa ritwara abagenzi muri RDC bavuye i Bujumbura bemeza ko bo bakoreshaga cyane umuhanda wa Ruhwa.

Abacuruzi bo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa banavuze ko gufunga uwo mupaka byatumye igiciro kizamuka kuko kuva Bujumbura ujya Bukavu unyuze muri Uvira, ari 60.000 fbu mugihe byari 35.000 fbu.

Hari abaturage ba RDC bahangayikishijwe no kuba u Burundi bwarafunze umupaka ubuhuza n’u Rwanda

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights