Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHari abakandida bane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye gusaba ko...

Hari abakandida bane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye gusaba ko amatora yahindurwa imfabusa

Abakandida bane biyamamarije kuyobora RDC barimo Martin Fayulu umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka rya Altenative Citoyenne na Pasiteri Theodore Ngoy, basohoye itangazo basaba ko amatora yabaye ku wa Gatatu ahindurwa imfabusa. 

Iri tangazo barisohoreye mu murwa mukuru wa Kinshasa, bavuze ko uyu mwanzuro bawufashe bitewe n’uko mu duce tumwe na tumwe hari aho amatora yatinze kuba bitewe n’ibibazo bya tekenike n’ibikoresho.  

Hari uduce two muri iki gihugu aho ibikoresho by’amatora byashwanyagujwe n’abantu barakaye barimo bamagana ukuntu aya matorwa ari gukorwa. 

Zimwe mu ndorerezi zireberera aya matora zivuga ko hafi 60% by’ibiro by’amatora byafunguye bikerewe, kandi ko nibura 30% by’ibikoresho byakoreshejwe muri aya matora bitakoraga. Nyamara nyuma y’aya matora Leta ya DRC yasohoye itangazo ishimira abatoye bose. 

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko amatora arangiye, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, yamagana ibikorwa byo kwangiza no gushwanyaguza ibikoresho by’amatora byabaye mu bice bimwe by’iki gihugu ndetse asaba Polisi n’Ubucamanza gukurikirana ababigizemo uruhare. 

Nyuma y’uko hari abantu batatse bimwe mu biro by’amatora bagashwanyaguza ibikoresho, Umukuru w’akanama k’amatora, Denis Kazadi, yijeje ko ibiro by’amotora bitafunguye ku munsi w’amatora ko biteganyijwe ko biza gufungura kuri uyu wa Kane. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights