Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye umukandida umaze kwanikira abandi mu matora ya RDC akaba amaze kugira...

Hamenyekanye umukandida umaze kwanikira abandi mu matora ya RDC akaba amaze kugira amajwi arenga 85 ku ijana

Abanye-Congo baba mu mahanga batoye ku bwinshi Félix Tshisekedi nk’umukandida ukwiye gukomeza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. 

Nyuma y’umunsi umwe amatora y’Umukuru w’Igihugu arangiye, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 yatangaje umusaruro wa mbere wavuyemo, ihereye ku batoreye mu bihugu bitanu. 

Ni umusaruro uri kwerekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga, amajwi ava kuri site zitandukanye akerekanwa kuri écran ninini zamanitswe kuri site nkuru ya Bosolo iherereye mu Mujyi wa Kinshasa. 

CENI yerekanye ko mu Bufaransa, Tshisekedi yagize amajwi 85,58%, agira 78,88% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agira 72,33% muri Canada, 75,94% mu Bubiligi na 81,27% muri Afurika y’Epfo. 

Ntabwo iyi komisiyo iratangira kwerekana umusaruro wavuye mu majwi y’Abanye-Congo batoreye imbere mu gihugu, kuri za site zitandukanye. Yari yatanze isezerano ko nta gihindutse, iki gikorwa kiratangira muri izi mpera z’icyumweru. 

Abanye-Congo bari bemerewe gutora barenga miliyoni 44 ariko bitewe n’imbogamizi zitandukanye zabayemo zirimo gukererwa gufungura site, ibikorwa by’urugomo no kuba hari site zitarafunguwe zirimo 35 zo mu ntara ya Kwango, si ko bose batoye. 

Mu gihe abakandida barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege na Moïse Katumbi bagaragaza impungenge z’uko umusaruro w’aya matora ushobora kutaba ukuri, Ambasaderi ya Amerika i Kinshasa yasabye CENI gukora inshingano zayo neza, nta kubogama. 

CENI yijeje abakandida, Abanye-Congo muri rusange n’abafatanyabikorwa ko izakomeza gukora inshingano zayo neza, kandi imara impungenge abazigaragaje, ibasobanurira ko yashyize ikoranabuhanga kuri site ya Bosolo kugira ngo buri wese yirebere ibirimo kuba. 

Ku munsi w’ejo nibwo CENI yari yatangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20-21 Ukuboza, bitangira gutangazwa ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023. 

Visi Perezida wa Kabiri wa CENI, Didi Manara Linga, mu kiganiro yagiriye ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RTNC) yatangaje ko ibyavuye muri aya matora bitangarizwa kuri site nkuru ya Bosolo iherereye kuri ‘Athénée de la Gombe’ mu Mujyi wa Kinshasa. 

Abakandida barimo Martin Fayulu, Dénis Mukwege, Moïse Katumbi, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo, Floribert Anzuluni, abandi banyapolitiki n’imiryango itandukanye ikorera muri RDC irimo Inama y’Abepisikopi Gatolika, CENCO, batangaje ko aya matora yagaragayemo inenge nyinshi, bagaragaza ko batizeye ibizayavamo. 

Mu bibazo bagaragaje byabaye harimo kuba hari site z’itora zafunguwe zikerewe, izindi zitafunguwe bigatuma amatora akomeza tariki ya 21 Ukuboza, ibikorwa by’urugomo birimo kumenagura imashini no kuzitwika byabereye kuri site zirimo iyo muri Butembo na Bunia no kwibura ku rutonde rw’amatora rwa bamwe. 

Manara yasabye abakandida bose kujya kuri site ya Bosolo kugira ngo birebere uburyo amajwi atangazwa kugira ngo bizere akazi Komisiyo y’Amatora yakoze. 

Ati “Turifuza ko abakandida ku mwanya wa Perezida baza hano kuri Centre Bosolo kubera ko CENI yabateguriye uburyo bwo kwitabira.” 

Yakomeje ati “Byose birateguye, baramenyeshwa kugira ngo baze dukorane kuko amatora si umutungo bwite wa CENI. Nibaze barebe uburyo tubikora kuko ni bo basabye ko haba umucyo.” 

Amajwi aturuka kuri site ziri hirya no hino mu gihugu aratangira kwerekanwa ku birahuri (screens) binini cyane biri kuri site ya Bosolo. 

Manara yatanze icyizere ko Abanye-Congo n’abari ku Isi yose baraba bareba uburyo igikorwa kirimo kugenda. 

Ikitaramenyekana ni umunsi CENI izatangariza bidasubirwaho ibyavuye mu matora, ari na bwo hazamenyekana uwatsindiye kuyobora RDC. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights