Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye Isaha ntarengwa Ingabo zose za EAC zari zisigaye muri DRC zigomba...

Hamenyekanye Isaha ntarengwa Ingabo zose za EAC zari zisigaye muri DRC zigomba kuba zavuye ku butaka bw’iki gihugu

Byemejwe ko Ingabo zari ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zari zarasigaye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 zirarara zivuye ku butaka bw’iki gihugu. 

Aya makuru  yemejwe na Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, Umuyobozi w’umutwe uhuriweho w’izi ngabo uzwi nka EACRF. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kenya muri iki gitondo. 

Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, abakuru b’ibihugu byo muri EAC bateraniye i Arusha muri Tanzania tariki ya 24 Ugushyingo, bari banzuye ko tariki ya 8 Ukuboza ari bwo izi ngabo zizahagarika ubutumwa zoherejwemo. 

Abagaba bakuru b’ingabo barahuye, banoza uburyo igikorwa cyo gutaha kw’izi ngabo kigomba kugenda, nyuma y’aho bakimenyesha ba Minisitiri b’ingabo. Hashingiwe kuri gahunda bateganyije, iza nyuma zagombaga kuva mu Burasirazuba bwa RDC muri Mutarama 2024. 

Ku ikubitiro, iza Kenya zavuye mu bice zagenzuraga, zitaha tariki ya 3 Ukuboza, hakurikiraho iza Sudani y’Epfo n’iz’u Burundi. Iza Uganda zo zavuye ku butaka bwa RDC tariki ya 15 Ukuboza, zicyura n’ibikoresho byazo byose birimo intwaro n’imodoka z’intambara, zinyuze ku mupaka wa Bunagana. 

Ubuyobozi bwa EACRF bwatangaje ko abasirikare bose bari mu bice bashyikirijwe n’umutwe wa M23 bamaze kubivamo, muri RDC hakaba harasigayeyo abari ku cyicaro gikuru cy’uyu mutwe giherereye mu mujyi wa Goma, ndetse n’ibikoresho byabo. 

Maj. Gen. Kiugu yatangaje ko kuri uyu wa 21 Ukuboza, abari barasigaye muri RDC bose barara batashye. 

Yagize ati  “Hasigaye umubare muto w’ingabo n’ibikoresho ndetse n’abo ku cyicaro gikuru na bo barava ku butaka bwa RDC uyu munsi.” 

Ubutumwa bwa EACRF bwatangiye ku mugaragaro mu Gushyingo 2024 ubwo ingabo za Kenya zabimburiraga izindi kugera muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Ubuyobozi bwabwo burahamya ko n’ubwo Leta ya Congo  yabunenze, bwo bwakoze akazi neza ko kurinda abasivili, gufungura imihanda minini yari yarafunzwe n’intambara no gutuma impande zihanganye zihana agahenge. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights