Bravugwa ko Lt Col Aaron Ndayishimiye wayoboye igitero cyagabwe kuri M23 kikaza kugwamo abasirikare benshi, abandi benshi bagafatirwa ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasubijwe iwabo mu Burundi.
Ni igitero Lt Col Aaron Ndayishimiyeyagabye kuri M23 ku wagatanu tariki 16 Gashyantare 2024, kikaba cyarasize benshi mu basirikare be bishwe ndetse abandi bafatwa mpiri.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024, uyu musirikare utarishimiwe na Perezida Ndayishimiye kubera uburyo yitwaye muri kiriya gitero yageze i Bujumbura avanwe i Masisi ku rugamba igisirikare cy’u Burundi kiri gufashamo igisirikare cya FARDC kurwanya M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lt Col Aaron Ndayishimiye yari amaze iby’u mweru bibiri gusa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yajyanywe nyuma yuko u Burundi bwari bumaze gutakaza abasirikare benshi bishwe na M23.
Uyu musirikare yari yahawe kuyobora Batayo ya 9 yo muri TAFOC, yoherezwa i Masisi kurwanya M23.
Mbere y’uko iyi Batayo ivanwa mu Burundi yabanjye gukora imyitozo kabuhariwe ya gisirikare, ikaba yarakorewe mu ntara ya Cankuzo, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, umurundi umenyerewe cyane mu gutabariza abarundi bahuye n’akaga.
Pacifique Nininahazwe avuga ko Lt Col Aaron Ndayishimiye yari yahawe kuyobora iyo Batayo kubera ko yari azwiho ubutwari ku rugamba.
Yavuze ko Lt Col Aaron Ndayishimiye akimara kugera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yahise atangira gukora ibitero ku ngabo za M23, ariko ibi bitero yabikoraga atabanjye kugisha inama ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri ibyo bice aho yavuze ko ziyobowe na Colonel Pontien Hakizimana, wamenyekanye cyane ku izina rya Mingi.
Nyuma Lt Col Aaron Ndayishimiye yaje guhabwa itegeko rivuye kwa Colonel Mingi, rimutegeka kutongera kugaba ibitero atabiherewe uruhushya.
Amakuru avuga ko Lt Col Aaron Ndayishimiye atubashye abamukuriye ahubwo yakomeje kugaba ibitero kuri M23, ndetse ko mu bitero yagabye mu birindiro bya M23 ahitwa Nyenyeri, muri teritware ya Masisi ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, byarangiye haguyemo abasirikare benshi b’u Burundi abandi benshi barakomereka harimo n’abafashwe matekwa.
Mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mugoroba wo ku wagatanu, yavuze ko mu mirwano yabereye ahitwa Nyenyeri byafatiwemo abasirikare benshi b’u Burundi, abandi barapfa, ndetse M23 ikaba yaranafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Yagize ati: “Twafashe matekwa abasirikare benshi b’u Burundi, abandi baguye ku rugamba. Si ibyo byonyine kuko twabambuye n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.”
Ibi biri mu byatumye Lt Col Aaron Ndayishimiye asubizwa iwabo mu Burundi.
Umwe mu basirikare b’u Burundi bavuganye na Pacifique Nininahazwe, yagize ati: “Aaron Ndayishimiye ashobora kuba afite indwara yo mu mutwe itazwi. Aho kongera kumuha akandi kazi ka gisirikare nabanze avuzwe.”
Gusa ayo makuru akomeza avuga ko no mubusanzwe Lt Col Aaron Ndayishimiye yari asanzwe azwi mu manyanga menshi, ariko agakomeza guhishirwa n’u butegetsi bw’u Burundi.
Muri ayo manyanga harimo ko avugwa mu bikorwa byo kwica inzirakarengane no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO