Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo amakuru yaje avuga ko ingabo z’u Burundi zageze ku bwinshi mu bice byo muri Localité ya Rugezi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe.
Nk’uko abaturiye ibyo bice ibivuga, ngo aba basirikare b’u Burundi bamaze kwivanga na Maï Maï Interahamwe (FDLR) ndetse bari kumwe n’imbonerakure z’u Burundi.
Iri huriro rigizwe n’Ingabo z’u Burundi, Maï Maï, Imbonerakure na FDLR, ryageze muri aka gace ka Rugezi, zivuye mu Minembwe, izindi zaturutse mu bice byo mu mushyasha (Baraka na Uvira).
Muri aka gace hahoze ari mu birindiro bikomeye by’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi za Red Tabara aho zabishinze mu 2023.
Aba basirikare bagize ririya huriro harimo ingabo zavuye mu Minembwe, n’izavuye mu mushyasha zose zahuriye ahitwa kuri Mugera, ziza kuzamuka zigana Murugera, nyuma zerekeza mu Rugezi.
Ibyo byabaye nyuma y’uko Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, uyobowe na Gen Hamuri Yakutumba zari zakozanijeho n’umutwe wa Red Tabara.
Uko guhangana kwamaze iminsi itatu, biza kurangira Red Tabara ihunze muri ibi bice bya Rugezi, Kabanju na Gitumba, ihungira mu misozi ya Nyabibuye ho muri Mibunda.
Gusa harandi makuru avuga ko hari zindi ngabo z’u Burundi zitazwi iyo zerekeje, nyuma y’uko zari zagaragaye muri Mukoko, mu Burasirazuba bwa Komine ya Minembwe, bitandukanye n’izindi nazo zagaragaye muri Nyagishashya ho mu Biziba, ariko bigakekwa ko zaje ziva muri izo zageze mu Rugezi.
Ingabo z’u Burundi zongeye kuvugwa cyane mu misozi miremire y’Imulenge, mu ntangiriro z’uku kwezi turimo.
Ni mu gihe mu Cyumweru gishize, byavuzwe ko Guverinoma y’iki gihugu cy’u Burundi yazanye abasirikare benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baza koherezwa mu misozi miremire y’Imulenge mu bice bya Minembwe.
Nyuma y’uko aba basirikare baje muri RDC byagiye bivugwa kenshi ko baba bashaka kurwanya Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika.
Ibyo byaje kurushaho kuvugwa cyane, mu gihe izi ngabo z’u Burundi zivanze na FDLR na Maï Maï izwiho kwica no kunyaga Inka z’Abanyamulenge no kubasahura ibyabo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO