Donderdag, Maart 27, 2025
Donderdag, Maart 27, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibindi byimbitse ku mugambi muremure wa Perezida Evariste Ndayishimiye na Tshisekedi...

Hamenyekanye ibindi byimbitse ku mugambi muremure wa Perezida Evariste Ndayishimiye na Tshisekedi wa RDC

Radio La voix du Grand Lacs yatangaje ko Guverinoma y’u Burundi iri gutegura umugambi muremure wo gufata urubyiruko rwibumbiye mu mbonerakure rugahabwa amafaranga maze rugafasha mu kwereka Abarundi n’amahanga ko ari abarwanyi ba Red Tabara kandi ko batojwe n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF. 

Iyi radio ikavuga ko ayo mayeri arimo gutegurwa n’inzego z’iperereza ry’igisirikare cy’u Burundi, ku bufasha bwa perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye. 

Ikomeza ivuga ko uwo mugambi wo gutegura insoresore zo mu ishyaka rya CNDD FDD, zizwi nk’imbonerakure, Evariste Ndayishimiye ari kuwutegurana na perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze igihe ashinja u Rwanda kuba ari rwo nyiribayazana w’intambara mu Burasirazuba bwa RDC. 

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, mu kwezi kwa Gicurasi nibwo aba bakuru b’ibihugu byombi batangiye kugirana ubucuti budasanzwe. Hari nyuma y’uruzinduko Tshisekedi yagiriye mu Burundi amara yo iminsi ibiri. 

Urwo ruzinduko rwa Tshisekedi i Bujumbura, rwakurikiwe no kohereza abasirikare b’u Burundi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bahurizwa hamwe na FARDC baza kurema umutwe w’Ingabo wiswe TAFOC. 

Kugeza ubu aba bakuru b’ibihugu byombi, bahuriye mu mugambi wo gutegura kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda, bagashyiraho ubundi butegetsi bushya, nk’uko byagiye bigarukwaho kenshi na perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. 

Ni mugihe ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika, biheruka kubwira Félix Tshisekedi ko agomba kumenya ko igisubizo cya gisirikare kidatanga amahoro, ahubwo ko agomba gushyira ibiganiro imbere kuruta gukoresha imbaraga za gisirikare. 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha  M23, mu gihe u Burundi nabwo burushinja guha icumbi no gufasha umutwe wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye. 

U Rwanda ruheruka gutangaza ko nta mutwe n’umwe rufasha ahubwo rugashinja u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana na FDLR irimo abasize bakoze Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights