Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye amakuru mashya y’ibyo M23 iri gukorera ingabo z’u Burundi zoherejwe muri...

Hamenyekanye amakuru mashya y’ibyo M23 iri gukorera ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC kurwanya uyu mutwe

Abasirikare bagera kuri 472 b’u Burundi baguye mu mirwano ikomeye cyane yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ni imirwano ikomeye cyane yabaye tariki ya 25 na 27 Mutarama 2024, ibereye muri Muremure no mu nkengero za Mweso. 

Urugamba rwahuje ingabo z’u Burundi na M23, rwabereye mu gace ka Muremure, muri teritware ya Masisi, ahari umuhanda uhuza ibice bya teritware ya Masisi n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru umunyamakuru wa Corridorreport.com akura ku mirongo y’urugamba avuga ko iyi mirwaro yahitanye ingabo z’u Burundi zoherejwe gufasha igisirikare cya FARDC kurwanya M23. 

Izi ngabo zatakaje abasirikare ba barirwa 472, abandi 131 barakomereka, ndetse abandi muri bo bafashwe mpiri n’umutwe wa M23. 

Ingabo z’u Burundi kandi zapfuye ku bwinshi mu gitero gikaze abasirikare b’u Burundi bari bagabye mu birindiro bya M23 mu ijoro ryo ku wa 25 Mutarama 2024, mu gace kari mu nkengero za Mweso. 

Ku rundi ruhande hari amakuru aturuka ku rubuga rw’umuturage w’u Burundi usanzwe atabariza abarundi bari mukaga, Pacifique Nininahazwe, yanditse akoresheje urubuga rwe, avuga ko ingabo z’u Burundi zo muri Batayo ya 7 zarasiwe mu mirwano yabahuje na M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Pacifique Nininahazwe akaba avuga ko izi ngabo zose zigize Batayo ya 7 zapfuye zirashira. 

Byanavuzwe ko iyo Batayo ya 7 y’ingabo z’u Burundi, isanzwe ibarizwa muri TAFOC, arizo ngabo z’u Burundi zoherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gufatanya na FARDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo Red Tabara. 

Mu minsi ishize nkuko twabibagaragarije mu nkuru yacu, twari twahishuye ko ingabo z’u Burundi zibarizwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zagiye zoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, gufatanya na Wazalendo na FDLR, kurwanya umutwe wa M23. 

Abasirikare b’u Burundi, bongeye kuvugwa ko bapfuye ku bwinshi, mugihe mu Ukwakira k’umwaka ushize wa 2023, mu nkengero za Kitshanga haguye abandi basirikare b’iki gihugu barenga 200 harimo n’abandi bafashwe mpiri bikozwe n’ingabo za M23. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights