Hamenyekanye amazina y’Abasilikare babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi baguye mu gico cyatezwe n’umutwe wa M23 mu gace ka Minova werekeza I Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu gace ka Sake avuga ko ingabo z’u Burundi zisanzwe zifite ibirindiro bikomeye mu gace ka Minova, ku wa gatanu hari imodoka ya Gisilikare yavaga aho Minova yerekeza i Sake guhura n’Ubuyobozi bwa SADC, bagwa mu gico cyatezwe n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe wa M23 ukaba wahise wivugana abasirikare b’amapeti yo hejuru mu ngabo z’u Burundi, barimo Maj. Niragire Landry na Capt. Ndizihiwe Pascal.
Urupfu rw’aba ba-ofisiye babiri kandi rwemejwe na bimwe mu binyamakuru bikorera kuri Murandasi mu Burundi, aho byasabaga leta y’iki gihugu gukura abasilikare muri iyi ntambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande, ejo ku wa gatandatu intambara ikomeye yakomereje mu gace ka Mweso , aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abambari bayo bitaboroheye ndetse hagafatwa icyemezo cyo gusubira inyuma nkuko byemejwe na Lt.Col Ndjike Kaiko mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twiter.
Amakuru aturuka muri Nyanzare yemeza ko muri ako gace hateraniye inama Rukokoma ihuje Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Gen. Maj Peter Kirumwami, abayobozi b’Abacancuro, Abakomanda ba Wazalendo, uwaje ahagarariye FDLR ariwe Gen.de brigade Nzabanita Lucien Karume ndetse n’abakuriye ingabo za SADEC.
Ikigamijwe muri iyi nama idasanzwe akaba ari ukwagura akarere k’imirwano.
Ni mu gihe kandi abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iminsi iri mbere ishobora kumena amaraso menshi ku mpande zihanganye ndetse iyi intambara ikaba ishobora kwaguka igakwira henshi mu karere.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO