Kugeza ubu Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugaragaramo umutekano muke cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abakurikiranira hafi ibya politiki na demokaraso bemeza ko umuti w’iki ibazo cy’ubwicanyi n’umutekano muke ari ugushaka ibisubizo biherewe mu mizi.
Raporo y’itsinda ry’impuguke rya Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iherutse gushyirwa ahagaragara, yagaragaraje imikoranire yimbitse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse na Wazalendo ikomeje gukora ubwicanyi bw’abaturage b’inzirakarengane bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Iyi raporo kandi yashyize umucyo ni imikoranire yeruye y’ingabo za Leta ya Kongo FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi, FNDB.
Ni ku nshuro ya mbere izi mpuguke z’uyu muryango zari zemeye uruhare rw’umutwe wa FDLR mu mikoranire yawo ya hafi n’ingabo za leta ya Kinshasa ndetse bakanerura ku mikoranire idasanzwe y’iyi Leta n’ingabo z’u Burundi.
Kugeza ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habarirwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo n’irwanya Leta z’ibihugu bituranyi bya Kongo.
Kanda hano wumve ubusesenguzi dukesha RTV

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO