Impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yahitanye abanyerondo babiri na shoferi wari uyitwaye,inakomeretsa tandiboyi wayo n’umunyerondo umwe.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa 26 Mata 2024, ibera mu mudugudu wa Karukoranya A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure.
Ni ikamyo ya Howo yavaga mu bice by’i Huye yerekeza i Muhanga, maze igeze ahitwa i Mugandamure ita umuhanda igonga igiti cyari cyugamyemo abanyerondo batatu, babiri muri bo bahita bapfa undi arakomereka.
Amakuru akomeza avuga ko na shoferi wari uyitwaye yahise yitaba Imana mu gihe umutandiboyi bagendanaga we yakomeretse, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyanza.
Abageze ahabereye iyi mpanuka babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mushoferi ashobora kuba yari yanyoye ibisindisha, kuko ngo yirukaga cyane, kandi ngo na nyuma y’impanuka,umubiri we wangiritse cyane aho n’umurambo we byagoranye kuwukura mu modoka, ibishimangira ubukana bw’iyo mpanuka.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’Igihugu, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umuyobozi w’ikinyabiziga yagenderagaho.
Yagize ati “Umushoferi yagenderaga ku muvuduko mwinshi, ndetse yakoze impanuka amaze kunyura ku bapolisi bacu bari ku muhanda baramuhagarika aranga, hanyuma ageze hirya gato ahita ata umuhanda agonga igiti, bituma anagonga abantu batatu bari bacyugamyemo, babiri muri bo bahita bitaba Imana”.
SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika , bakirinda kwirara mu gihe bari mu muhanda kuko ngo bikekwa ko uwo mushoferi yari yiraye cyane ko atwaye imodoko nijoro.
Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza, mu gihe tandiboyi n’umunyerondo warokotse impanuka nabo ariho barwariye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO