Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeGuverineri Idrissa Mangala yashinjwe kujyana amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Guverineri Idrissa Mangala yashinjwe kujyana amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugo iwe

Amatora ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akomeje kugaragaramo amanyanga menshi, kugeza aho muri Kindu site y’amatora bayishyize mu rugo rwa Guverineri w’Intara ya Manyema kugirango babone uko biba amajwi 

Ibi byatangajwe na  Matata Mponyo,  akoresheje urubuga rwa X, aho  yagize ati: “Ibiro by’itora muri Kindu, byashinzwe mu rugo rwa Guverineri w’i Ntara ya Manyema, Idrissa Mangala. Si Amatora ahubwo ni urukoza soni.” 

Yakomeje agira  ati: “I Mashini zitora ziri mu rugo kwa Guverineri, ikibabaje ni uko Guverineri ari guhamagarira AbanyeCongo  ngo baze gutora Tshisekedi, abamaze kumutora  akabaha amafaranga. Bamwe yagiye abaha amafaranga y’amaCongomani  angana na 10,000 FC.” 

Muri ziriya nyandiko za Matata Mponyo, wiyunze kuri Moïse Katumbi Chapwe, yanagaragaje ko ariya Matora arenze no kwitwa urukoza soni  ko ahubwo ari “akaduruvayo.” 

Guverineri w’i Ntara ya Manyema, ushinjwa gupilate Amatora asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka rya UDPS, ishyaka riri k’ubutegetsi riyobowe na Perezida Félix Tshisekedi. 

Kuva Amatora yatangira kuwa 20 Ukuboza 2023, byakomeje kuvugwa ko ariya Matora yabayemo amanyanga menshi aho ndetse kuma site amwe namwe hagiye haba imirwano n’imvururu zirimo urusaku rw’imbunda. 

Matata Mponyo  yabaye  Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, k’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights