Urukiko rwa gisirikare rwa Goma rwaburanishije umusirikare uzwi nka ‘Satani 2’ umwe mu bayogoje umujyi wa Goma ateza umutekano muke.
Uyu musirikare wa FARDC afite agatsiko akoresha bakora ubujura, ubwambuzi n’ubwicanyi bimaze iminsi byinubirwa n’abaturage muri uyu mujyi.
Ni inshuro ya gatatu uyu musirikare atawe muri yombi n’inzego z’ubutabera ariko akarekurwa, agakomeza ibikorwa bibi we n’agatsiko ayoboye kagizwe n’inzindi nsoresore zirimo Wazalendo.
Meya w’Umujyi wa Goma yagaragaje ko abasirikare ba FARDC bari mu bateza umutekano muke muri uyu mujyi, asaba urukiko rwa gisirikare gukaza ingamba zo kubakurikirana kuko ari byo byarokora ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma.
Ati.” Urukiko rwa gisirikare nirukaza ingamba ni byo bizarokara ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma.”
Yasabye uru rukiko kuvanaho igihano gisubitse ku basirikare bazafatwa bakoze ibyaha by’urugomo kugira ngo umujyi wa Goma ugire amahoro.
Abatuye umujyi wa Goma bumvikana kenshi bashinja inzego nkuru z’uyu mujyi n’iz’umutekano kubatererana ntibafatire ibyemezo bikarishye abayogoje uyu mujyi barara barasa uko bishakiye ndetse bakica n’abantu nk’abica isazi.
Meya wa Goma, akaba na Komiseri mukuru Faustin Kapend yagize Ati.” Twaratunguwe nyuma yo gukurikirana ibikorwa by’umutekano mu mezi atatu ashize twasanze ari ibibazo. Turashima Imana ko twafashe abagize uruhare mu bwicanyi bwkorewe i Kyeshero, bayobowe n’umusirikare witwa Satan 2 na Kompanyi ye.Iyi ni inshuro ya gatatu afashwe, nizeye ko urukiko rwa gisirikare ruribumukanire urumukwiye abaturage ba Goma bakabona agahenge.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO