Abaturage bo mu gace ka Mugunga mu mujyi wa Goma bishe umusirikare wa FARDC bakoresheje amabuye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.
Uyu musirikare wari wasinze, ku wa 11 Nyakanga 2024 yarashe urufaya rw’amasasu mu nkambi ya Lushagala cyangwa Kimashini yica umwana w’umukobwa ndetse akomeretsa umugore ku rutugu.
Ngo yakomeje kurasa urufaya, akomeretsa abandi bantu bari baje kureba ibyo ayo masasu nkuko byemezwa n’abatangabuhamya.
Uyu musirikare ngo yashakaga kurasa umugore bari bafitanye amakimbirane ariko birangira arashe mu kivunge cy’abaturage bo muri iyi nkambi.
Nyuma gato abaturage ngo bahise bamwituraho bamwambura imbunda bamutera amabuye kugeza apfuye.
Uyu musirikare yari azwi n’abahungiye muri iyi nkambi ku kabyiniriro ka Satani 2.
Abatuye muri iyi nkambi baratakamba bavuga ko bahunze amasasu ariko akaba akomeje kubasanga mu nkambi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO