Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma, wamaze gufungirwa hafi amayira atatu yose yanyuzwagamo ibicuruzwa by’ibanze ukenera nk’ibiribwa n’ibindi bitandukanye nyuma y’intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC.
Ayo mayira atatu amaze gufungwa ni umuhanda Sake-Kilolirwe-Kitshanga-Mwesso, Sake-Mushaki-Masisi na Sake-Karuba-Ngungu.
Muri izi nzira hanyuzwa ibiribwa by’ibanze birimo ibishyimbo, ibirayi, ibinyomoro, ibigori, inyama z’inka n’ibindi bikomoka ku mata bitandukanye, ndetse n’imbaho n’ibindi … ibi bicuruzwa biva muri Pinga.
Inzira imwe isigaye ikoreshwa na yo kandi itangiye kugorana muri ako karere ni umuhanda wa Sake-Shasha-Minova, nk’uko urubuga mediacongo.net rwabitangaje.
Aha hava Imboga, ibitoki bishya n’imbuto.
Gusa nk’uko bivugwa, uyu muhanda na wo uragerwa amajanja n’umutwe wa M23 wagiye uwurwaniraho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, mu mpera z’icyumweru gishize hafi ya Shasha.
Uyu muhanda na wo numara gufungwa, bisobanuye ko Umujyi wa Goma ushobora kuzaba utanduknyijwe burundu na Teritwari ya Masisi, yavagamo byinshi mu byo kurya bikenerwa muri uyu mujyi.
Ubwo kandi Teritwari ya Masisi izaba igenzurwa uko yakabaye n’umutwe wa M23.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu muri iyi nzira riravuga ko iki kibazo kigenda kirushaho kuba ingorabahizi.
Abatwara abantu bake bafite ubutwari binjira muri kariya karere kigaruriwe bavuga ko bagomba kwishyura imisoro ikabije y’amadolari agera kuri 520 USD kuri buri kamyo ipakiye uko itambutse.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO