Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma bavuga ko batagishoboye kwihanganira urugomo n’ubugizi bwa nabi buhabera ubuyobozi burebera.
Muri iyi minsi bisa n’ibidashoboka ko wabyuka ureba ku mbuga nkoranyambaga ntuhasange amashusho y’abishwe, abakomeretse, inkuru z’abashimuswe mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umujyi w’Ubukerarugendo ukanaba umurwa mukuru w Kivu y’Amajyaruguru.
Abenshi mu bicirwa muri uyu mujyi ni abaketsweho kuba abanyarwanda, abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Abaketsweho ibyo bose bacirwa imanza n’abaturage, bakabica urupfu rwa kinyamaswa nko kubatwikisha amapine, kubatera amabuye kugeza bapfuye ndetse no kubicisha ibyuma.
Uyu mujyi urimo insoresore nyinshi ziyise ‘Wazalendo’ zahawe imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare na Leta ya Congo ngo bafashe ingabo z’iki gihugu guhangana n’ingabo za M23.
Bamwe muri abo ‘Wazalendo’ bibera mu ngo za bo n’izo ntwaro ku buryo bigora Leta ya Congo kumenya aho baherereye kuko bazibahaye mu kavuyo.
Ku rundi ruhande hari abatuye i Goma bemeza ko Leta izi neza ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa na Wazalendo kuko izo mfu zose Leta izimenya ariko ntigire icyemezo ibifataho.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 rishyira uwa 12 Nyakanga 2024 abatuye muri Komini ya Karisimbi , agace ka Mabenga na Majengo baraye bumva amasasu muri utwo duce ariko nta butabazi babonye.
Umwe mu bahatuye yagaragaye ku mashusho akangurira abatuye mu mujyi wa Goma kujya ku biro bya guverineri bakamubaza impamvu barara bumva amasasu ariko ntibatabarwe.
Uwatabazaga yavuze ko ubwo barebaga mu madirishya babonye abarasaga bambaye impuzankano za FARDC.
Yagize Ati.” Ntibyumvikana mu mujyi nk’uyu w’ubukerarugendo, ubamo guverineri, jenerali, meya w’umujyi akanaba Coloneri.Ntibyumvikana uburyo baturasaho kuva saa saba z’ijoro kugeza saa cyenda nta butabazi bwa gisirikare turabona.”
Yungamo Ati” Ni yo mpamvu kuva uyu munsi, baturage mwese ba Goma, mutsinde ubwoba tujye ku biro bya Guverineri Tchilimwami atubwire impamvu y’uru rusaku rw’amasasu twumva ntidutabarwe, turarambiwe, ntitugishoboye kwihangana.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO