Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruGitifu wavuzweho gusambanya umugore wa Sedo yakoze igikorwa cyatunguye benshi

Gitifu wavuzweho gusambanya umugore wa Sedo yakoze igikorwa cyatunguye benshi

Nyuma y’uko bivuzwe cyane mu itangazamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro, amaze igihe ashinjwa na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yamaze gusezera ku mirimo ye mu buryo bweruye. 

Iyi nkuru y’aba bagabo bakorera Akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za Werurwe, aho umwe (Gitifu) yarashinjwaga na Sedo kumusambanyiriza umugore.  

Aba bagabo bombi kandi baganira na Bwiza dukesha iyi nkuru bavuze ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, bibera mu Murenge wa Murunda, aho aba bombi n’imiryango yabo isanzwe ituye. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru avuga ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.  

Ati “Yego nibyo ntakiri mu kazi, twakiriye ibaruwa ye isezera mu kazi ku mpamvu ze bwite, turayisuzuma ubwegure bwe twarabwemeye.” 

Meya Uwiringiyimana yakomeje avuga ko babyakiriye kuko ni uburenganzira nk’umukozi wa Leta aba yemerewe n’Itegeko, ndetse nabo bakaba baramusubije uko amategeko abiteganya.  

Ibi abitangaje nyuma y’uko uyu muyobozi w’aka Karere yari yatangaje ko batangiye iperereza, kugira ngo nibasanga ibi bifite ishingiro uwakoze icyaha abiryozwa. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights