Sondag, Maart 16, 2025
Sondag, Maart 16, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeGen. Mubarakh Muganga wa RDF uri muri Pakistan yeretswe ibikoresho byakuye umutima...

Gen. Mubarakh Muganga wa RDF uri muri Pakistan yeretswe ibikoresho byakuye umutima Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 08 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga. 

Mu ruzinduko rwe muri Pakistan, Gen Mubarakh Muganga, kuwa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Yabonanye kandi na mugenzi we ukuriye ingabo za Pakistan, Gen Sahir Shamshad Mirza, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Pakistan mu murwa mukuru wa Islamabad. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakisitan (PAF). 

Kuri uwo munsi, ku itariki 3 Mutarama 2024, ni nabwo Gen. Muganga ari kumwe n’intumwa yari ayoboye zirimo Brig General Karuretwa ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga kizwi mu Cyongereza nka Pakistan’s Defence Export Promotion Organization (DEPO), berekwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorerwa muri Pakistan. 

Mu minsi ishize mu kwiyamamaza kwe, Tshisekedi yagiye agaruka ku ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye ashinja ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Ibyo u Rwanda ruhakana. 

Tariki 08 z’uku kwezi, ari kwiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi. 

Ibi umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabyise “ubushotoranyi bugaragara kandi bweruye”, kugeza ubu ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kubyo yatangaje uyu munsi. 

Ubwo yari ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yavuze amagambo akomeye nanone yibasira u Rwanda, arimo n’igitutsi. 

Yagize ati: “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.” 

Yongeraho ati: “…ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma…Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).” 

Tshisekedi yavuze aya magambo mu gihe abategetsi bakuru mu Rwanda bari mu gikorwa cyo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria n’igituntu i Kigali rw’ikigo BioNTech cyo mu Budage kizwiho ko cyakoze rumwe mu nkingo za Covid-19. 

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nta makuru aba afite iyo akangisha intambara Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. 

Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri Ukwezi TV, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi, n’andi yose yavuze ku Rwanda na Perezida Kagame mu bihe byashize, asubiza ko arimo ubushotoranyi kandi ko agaragaza umugambi wa Leta ya RDC wo gushaka gushoza intambara ku Rwanda. 

Umuvugizi wa guverinoma wungirije ariko yatangaje ko n’ubwo Tshisekedi akomeza kwigamba ko azashoza intambara ku Rwanda, yibagirwa ko uwo avuga ko azatera ari umusirikare wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, wananyuze mu bihe bikomeye birimo kurara mu mashyamba n’indaki. 

Mukuralinda ati “Iyaba yari azi ko Perezida Kagame, mbere yo kugera aho ari, we yari mu ishyamba no mu myobo! Ahubwo we yigeze ayijyamo? Azi ibyo ari byo? Ntekereza ko azi ibyo ari ibyo, kurara mu myobo, kurara mu ishyamba, kurara rwantambi, azi icyo ari cyo, intambara yarayirwanye, ntabwo yayiriza ku munwa.” 

N’ubwo Tshisekedi akangisha intambara, Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira, kuko umutekano wabo urinzwe. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights