Biravuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Christian Tshiwewe Songesa yagabanyirijwe ubushobozi, yamburwa zimwe mu nshingano.
Tshiwewe ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu mwaka ushize wa 2022, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Gen Celéstin Mbala woherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Tshiwewe wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Tshisekedi, yafatanyaga inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo n’izo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko izi nshingano za kabiri ari zo yambuwe, azisimburwaho na Gen Franck Ntumba usanzwe akuriye ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi ya RDC, akaba agomba kungirizwa na Général-Major Christian Ndaywel (yavuzwe cyane mu rupfu rw’umunyapolitiki Chérubin Okende).
Tshiwewe yasigaranye inshingano zo gukomeza kuba Umugaba Mukuru wa FARDC.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Tshisekedi yakoze izi mpinduka.
Ni impinduka cyakora zabaye mu gihe hari impungenge z’uko muri RDC haba imvururu, nyuma y’”amatora yaranzwe n’akavuyo ndetse n’inenge nyinshi” yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023.
Kuri ubu abanyapolitiki bayahataanyemo barangajwe imbere na Martin Fayulu cyo kimwe na Denis Mukwege bamaze gutangaza ko batazemera ibyayavuyemo, mbere yo gusaba amahanga kotsa igitutu Perezida Félix Tshisekedi agategura andi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO