Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba aravuga ko Gen. Byiringiro ari mu nzira zimusubiza mu gace ka Ikobo yahozemo nyuma yaho abarwanyi ba M23 bamaze gufunga inzira nyinshi zijya i Kibirizi
Ababyiboneye n’amaso baravuga ko Lt.Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro yaba yabashije gutorokeshwa n’abarwanyi ba FDLR babarizwa muri CRAP, mu gihe M 23 irimo gusatira i Kibirizi.
Umutegarugori twahaye amazina ya Nyiraneza k’ubw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ducyesha iyi nkuru ati: “Ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga hafi na Kirima aba FDLR batunyuzeho bahetse Muzehe mu ngombyi yambaye ishapure ndende mw’ijosi, aba barwanyi bavugaga ko bari guhungisha Perezida wabo kuko hari amakuru bamenye ko M23 ishaka kumufata mpiri.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko abarwanyi benshi ba FDLR bari i Kibirizi batangiye kuhava ariko hakaba hari abandi bakizerera hafi aho.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko uyu mutwe wa FDLR ushobora kuzongwa no kongera guhungira mu baturage b’abakobo, basanzwe bafitanye inzigo ikomeye cyane ko mu bihe byasize abakobo babashije kwirukana FDLR na RUD mu bice byabo aha twavuga intambara zabereye Kanyabayonga, Miliki na Bwavinywa yasize aba baturage ubwabo biyiciye Gen. Musare wari Komanda wa RUD URUNANA.
Nyuma y’ifatwa rya Nyanzale muri iki gitondo M23 yigaruriye umujyi wa Kirima wafatwaga nk’indiri ya FDLR
Amakuru aturuka mu gace ka Gikuku avuga ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Werurwe 2024, hunvikanye urusaku rw’amasasu n’ibibunda biremereye aho abarwanyi ba FDLR bari bahanganye na M23.
Umwe mu barwanyi ba FDLR bari i Kibirizi yahamije aya makuru avuga ko kugera mu masaha ya saa mbiri abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira agace ka Kirima, gusa ntiyatangaje umubare w’abiciwe muri iyo mirwano.
Umwe mu ba basesenguzi mu by’umutekano wahoze muri FDLR yavuze ko ubusanzwe,ako gace ari isangano ry’imihanda ijya mutanda, Nyanzale, Kibirizi, Gikuku na Cyagara ibi bikaba biha amahirwe M23 kwigarurira agace gakize cyane ku mabuye y’agaciro ka SOMIKIVU ndetse no gutimbura umutwe wa FDLR usanzwe ufite imirima myinshi ihingwa y’ahitwa Gihondo n’ahandi.
Ifatwa rya Kirima kandi rije ryiyongera ku ifatwa rya Nyanzale aho benshi mu baturage bari barahunze imirwano batangiye gutahuka, basubira mu byabo kuko basanze batagifitiye Leta icyizere cyo gutsinda iyi ntambara cyane ko Nyanzale kari agace gakomeye mu buryo bw’amayeri y’urugamba kuri FARDC.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO