Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruGatsibo :Hongeye kumvikana abantu bagurisha inyama z'imbwa

Gatsibo :Hongeye kumvikana abantu bagurisha inyama z’imbwa

Umusore w’imyaka 16 wo mu murenge wa Kabarore wo mu karere ka Gatsibo yafashwe n’abaturage agiye kugurisha inyama z’imbwa, ku gicamnunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

Umusore ukomoka  mu mudugudu wa Bihinga akagari ka Kabarore yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko bitewe n’inzara yari imurembeje byatumye afata imbwa imwe muri eshatu yari atunze zamufashaga mu kazi ke k’ubuhigi,arayibaga.

Akomeza avuga ko ari ubwa mbere yari abikoze kandi yabikoze kuko yakunze kumva amakuru yuko imbwa ziribwa kandi zitica.

Yagize ati” Inzara yanyishe bituma nkuramo imwe ndayibaga. Nayibaze kuko narinzi ko imbwa zisanzwe ziribwa kandi ntizigire uwo zica ariko ni ubwa mbere mbikoze”.

Bamwe mu baturage babonye ibi, batangarije BTN ko batewe ubwoba n’iri bagwa ry’imbwa kandi ko byabasigiye isomo kuko batazongera gupfa kugura inyama batabanje gukora ubugenzuzi cyane ko izi nyama z’imbwa ntaho zitaniye ku isura n’iz’amatungo asanzwe abagwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 uri mu babonye iyi mbwa yabazwe yabwiye BTN ko uyu mwana yabateye ubwoba asaba ubuyobozi kugenzura niba afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya bugenzura ko inyama zigurishwa abaturage ziba zujuje ubuziranenge.

Agira ati” Uyu mwana yaduteye ubwoba pe kuko ibi bintu ntibyari bisanzwe. Ikindi ubuyobozi bukwiye gusuzuma neza niba uyu mwana afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya busuzuma niba inyama tugurishwa zujuje ubuziranenge kuko bidakozwe byazateza impfu nyinshi”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore ntacyo bwatangaje kuri iki kibazo cyabereye iwabo

Andi makuru avuga ko uyu mwana wari wamaze kurya inyama zo ku kaguru k’imbwa, ngo yari asanzwe agurisha inyama z’imbwa nubwo yabihakanye kuko ubwo yafatwaga yari ari kumwe n’undi mugabo we wahise wiruka.

Inzego z’umutekano zafashe uyu mwana ngo hanonosorwe impamvu nyamukuru yatumye abaga imbwa dore ko ari no guhohotera inyamaswa.

Hari abaturage badatinya kuvuga ko kubera ko ibiciro by’inyama byazamutse,bitera benshi kuyoboka inyama z’imbwa.

Mu minsi mike ishize hari umugabo wafashwe abaga imbwa mu karere ka Gasabo mu murenge wa gisozi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights