Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruFrance:Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri

France:Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa yahamijwe n’urukiko rw’i Paris icyaha cya Ruswa yakoze mu mwaka wa 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, aho kuba itatu yari yarakatiwe n’urukiko mu mwaka w’2021, akaza kukijuririra.

Azamara iyi myaka ibiri yakatiwe  yambaye isaha itamwemerera gusohoka iwe mu rugo, bivuze ko yahanishijwe igihano cyo gufungirwa mu rugo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Sarkozy w’imyaka 68 y’amavuko, arashinjwa ibyaha birimo gusesagura umutungo w’Igihugu ubwo yari arimo yiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu muri 2007, ibifitanye isano na ruswa, gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, no kwakira inkunga zinyuranyije n’amategeko cyane cyane inkunga u Bufaransa bwagiye bwakira ziturutse kuri Muammar Qadafi wari Prezida wa Libya, wari wunze ubucuti cyane na Sarkozy.

Iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Igihugu, Nicolas Sarkozy arakireganwa n’abandi bantu 12 barimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari, Eric Woerth, Claude Gueant na Brice Hortefeux bahoze ari ba Minisitiri b’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights