Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeFelix Tshisekedi ubu ari muri «dilemma» ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda...

Felix Tshisekedi ubu ari muri «dilemma» ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda yarananiwe na M23»Tito Rutaremara

Tito Rutaremara, umwe mubanyepolike ukomeye cyane mu Rwanda, ndetse akaba no mu bambere bashinze ishyaka riri kubutegetsi bw’u Rwanda FPR-Inkotanyi, yakomoje nawe ku mukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi, uheruka gutangaza ko azatera u Rwanda, akavanaho Ubutegetsi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Mbere gato y’uko umwaka wa 2023 urangira, nibwo Tshisekedi, y’iyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu cya RDC, akabaribwo yongeye k’umvikana avuga ko azarasa i Kigali, y’icaye i Goma.

Mu magambo ye bwite yavuze ati: «Ingabo z’igihugu cyacu, ubu zifite imbaraga zidasanzwe! tuzarasa i Kigali tw’iyicariye i Goma».

Félix Tshisekedi akomeza kandi avuga ko muricyo gihe azaba ari kurasa I Kigali; Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azarara ukubiri n’urugo rwe, arare kure mu Ishyamba.

Umuvunyi Tito Rutaremera ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024; abinyijije kurukuta rwe rwa X yagize ati:

Felix Tshisekedi ubu ari muri «dilemma» ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda (na M23 yaramunaniye) agafata Kigali-akica Perezida Kagame nkuko abiririmba hirya no hino.

Cyangwa se ntazi niba azaganira na M23 bakumvikana uko bazazana amahoro n’umutekano muri Kivu.

Ubwa mbere ubwo amatora yasekeraga Tsihisekedi yiyemeje ibintu bikurikira:

  • Kuzana umutekano mu Burasirazuba bwa Congo (DRC).
  • Kubaka ubukungu bwa Congo (DRC).

Tsihisekedi yahamagaye abayobozi ba M23 i Kinshasa abemerera ibi bikurikira:

  • Gutaha nta nkomyi
  • Gucyura impunzi
  • Kwinjira mu gisirikare no muri leta ku babishoboye abandi bagafashwa gusubizwa mu buzima busazwe.

Tshisekedi yahuye n’abayobozi b’ibihugu bimukikije byose; bamubwira ko ibyo yakoze byo guhura na M23 ariyo nama y’ukuri akwiye gukomereza aho.

Abantu benshi b’incuti nyancuti za DRC bamugiriye inama yo guhura n’u Rwanda, ku mpamvu zikurikira:

  • Bahuje imbibi muri Kivu.
  • U Rwanda rwivanye mu ngorane nyinshi ruriyubaka rutera imbere; rwabera CONGO (DRC) urugero rwiza, nicyo gituma Tshisekedi yaje mu Rwanda akaganira n’abayobozi b’u Rwanda ndetse bemeranya gukorera hamwe ibintu byinshi.

Tshisekedi yagishije inama M23 uko bakuraho Mai Mai bakazana umutekano muri Kivu, abayobozi ba M23 bati ibyo biroroshye:

  • Bati duhe amezi 6 gusa umutekano muri Kivu uzaboneka
  • Tuzafata brigade mu basirikare ba M23, dufate brigade mu basirikare bahoze ari aba Bemba,twongere dufate brigade mu basirikare ba Kabila” : Ubwo ni brigade 3.
  • Tuzabatoza emezi atatu gusa andi 3 dukureho za Mai Mai” umutekano muri Kivu ube ubonetse.

Inkuru igeze kuba opposition- biracika, biradogera, barasizora, bati: “Tubaye abande we?”

  • Mai Mai nizo zirinda ibirombe byabo , zivuyeho Umugati wabo waba ugiye.

Amafaranga twakuragamo niyo yadufashaga ubwacu, niyo yadufashaga kugura amajwi, niyo yadufashaga kugura abazungu (ba robbying) b’iburayi na Amerika batuvuganiraga mu ruhando mpuzamahanga

Apposition, ba mpatsibihugu naza ONGs zabo batera hejuru bati -Tshisekedi nahagarike-Tshisekedi ubwoba buramutaha.

–       Incuti za Tshisekedi ziti: “Ariko urarushywa ni iki?” Politike yoroshye ni ukurwanya u Rwanda na Perezida Kagame

Bati ahubwo sakuza cyane, usakuze hose ubarushe gusakuza.

–       Tshisekedi agenda hose avuga nabi u Rwanda ndetse arusha abandi bose; kuko we yafata Kigali akica Perezida Kagame, ikibazo cy’u Rwanda kikaba kirangiye

Mbese ko bizamunira? Umunyarwanda aca umugani ngo ukwanga atiritse agira ati ngwino turwane.

Ubu rero amatora yongeye gusekera Tshisekedi; Ese bambe arabyifatamo ate?

–       Ese nanone arajya muri M23 kumvikana nayo?

Ese arajya muri bya bihugu byose kugisha inama? (Yongere ahangane na opposition na robbying z’abazungu)-cyangwa se araguma mu nzira yari yafashe yo:

–       Kwanga u Rwanda

–       Gufata Kigali

–       Kwica Perezida Kagame

None byamunanira? Njye ko nzi neza ko bizamunaira.

–       Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yamutije akabando:

Abasirikare b’u Burundi bagiye muri Kivu y’epfo kurwanya Red Tabara; aho kubarwanya bafatanya na FARDC, FDLR za Mai Mai naba Abacancuro kurwanya Abanyamurenge ba TWIRWANEHO bayobowe na Makanika. Igihe bahugiye muri ibyo Red Tabara itera u Burundi none induru iravuga ngo u Rwanda nirwo rufasha Red Tabara.

Abarundi bagiye gufatanya n’abandi ba EAC; M23 yabahaye zone nini bari barafashe; Abarundi icyo bakoze bahamagaye za FARDC, FDLR, Mai Mai, ba wazalendo n’abandi.

Bahageze batangira kwica abaturage; abaturage bahuruza M23 irabatabara irwanya izo ngabo zose.

–       Biravugwa ko Tshisekedi yatanze amafaranga, abasirikare b’Abarundi baza gufatanya na FARDC, FDLR, Mai Mai, Wazalendo n’abacancuro batera M23 bambaye imyambaro yaba FARDC.

M23 ibakubita incuro Abarundi barahashirira abandi bafatirwa ku rugamba

#UMUSOZO

ENOUGH is ENOUGH.

TROP c’est TROP

Abayobozi b’u Rwanda ni abahanga cyane kandi ntibahubuka, baritonda bagashishoza.

kuvugwa nabi, gutukwa buri gihe; bikorwa n’abadashoboye kandi badashobotse ntugire icyo ukora ni ubutwari nk’ubundi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights