Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri akesha amatora yabaye tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2023.
Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya RDC, Dieudonné Kamuleta Badibanga, muri Stade des Martyrs iherereye mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa 20 Mutarama 2024.
Uru rukiko rwabanje kwibutsa ko Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73,34%, nk’uko byemejwe na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu, CENI. Rwanamukeje ku bw’iyi ntsinzi.
Yarahiriye kuba umugararu w’Abanye-Congo, guharanira inyungu z’igihugu, guharanira ubumwe bw’abatuye muri iki gihugu no kurinda umutekano wa RDC nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo.
Indahiro yavuze yagiraga iti “Njyewe Félix Tshisekedi Tshilombo watorewe kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndahiriye imbere y’Imana n’igihugu kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Repubulika, kurinda ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu, gusigasira ubumwe bw’igihugu, kuyoborwa n’inyungu rusange, gushyira imbaraga zanjye zose mu gusigasira amahoro no kuba umugaragu w’abaturage, ikaba ari yo nshingano yanjye ikomeye.”
Mu minsi ishize, nibwo Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023.
Bertrand Bisiimwa yabitangaje tariki 2 Mutarama 2024, mu itangazo yasohoye agira ati “Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bwanze gukemura ikibazo cy’umutekano mucye, icy’iterambere no guteshwa agaciro biri mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu biganiro nkuko byemejwe n’abahuza.”
Itangazo rikomeza rigira riti “Ikindi bahisemo kwima uburenganzira miliyoni z’abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, babuzwa gutora abayobozi babo. Ibi bikaba bituma ntaho abari muri ibi bice bahuriye n’ibyavuye mu matora, bityo Tshisekedi akaba adafite ubushobozi kuri utu duce.”
Bisiimwa yatangaje ibi mu gihe Antoine Felix Tshisekedi, byavuzwe ko ari we watorewe manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu matora yabaye yabayemo uburiganya yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.
Ni intsinzi itarakiriwe neza n’abari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, ndetse basaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro hagategurwa ayandi matora.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwamaze kwiyunga n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, riyobowe na Corneille Nanga Yobeluo, ubu wamaze kugera mu bice biyobowe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
DRC ihangajye n’ibibazo by’umutekano mukeya mu mijyi itandukanye, kubera ibikorwa byo kwamagana ibyavuye mu matora.
Ibi biriyongera ku mirwano ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, imaze igihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Hari umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bya Pfizi hamwe no muri Beni agace kayogojwe n’umutwe wa ADF.
Perezida Tshisekedi wamaze kurahira nk’’umukuru w’igihugu, afite inshingano zo kugarura amahoro, nubwo ashinjwa kwanga kujya mu biganiro n’inyeshyamba za M23, ahubwo akaba arimo guhuza ubushobozi bujyanye n’igisirikare mu gutsinda burundu uyu mutwe.
Ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zamaze kugezwa muri DRC, aho zigomba guhangana na M23, ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo na Malawi na zo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo, aho zirimo gutegura ibitero byo kurasa abarwanyi ba M23, izi ngabo zikazakorana n’iza Tanzania zisanzwe muri MONUSCO muri DRC.




CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO