Mu Ukuboza 2022, Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko agiye gukora ibishoboka byose agafasha abashaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, ngo agamije ‘kubabohora ubutegetsi bubi’.
Yabivuze hashize amezi atanu igisirikare cye (FARDC) kigiranye amasezerano n’umutwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bemeranya kurwanya M23.
Amagambo ya Tshisekedi yakurikiwe n’ibikorwa kuko uretse guha ibikoresho FDLR, imbaraga yazishyize mu guhura n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nka Gasana Eugene na Padiri Thomas Nahimana baherutse guhura mu bihe bitandukanye.
Gen Maj (rtd) Munyaneza Anastase ni umwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bw’Umutwe CNRD-Ubwiyunge nyuma yo kwiyomora kuri FDLR mu 2016.
Mu kiganiro yagiranye n’igihe dukesha iyi nkuru Munyaneza yavuze ko amasezerano Tshisekedi yahaye FDLR n’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, atari ubwa mbere abayeho kandi ko nta na rimwe Congo yigeze iyubahiriza.
Ati “Abanye-Congo ni abantu batagira umurongo, bahora bahinduka. Igihe kimwe twaravuganaga tukabana neza, twarakoranye turabarwanirira baduha n’ibikoresho kuko imbunda twagiye tugira inyinshi nibo baziduhaye […] ariko igihe kikagera bakaduhinduka, bakaturwanya, tugahora muri ibyo.”
“Iyo babanye neza n’u Rwanda ubwo twebwe turashwana, baba babanye nabi n’u Rwanda bakabana neza n’iyo mitwe.”
Mu myaka ya 1998-2000 ubwo Congo yari iyobowe na Laurent Desire Kabila, FDLR yijejwe ko izafashwa gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, icyo gihe binjira mu ntambara ya Congo ya kabiri bari ku ruhande rw’icyo gihugu.
Ubwo intambara yarangiraga, ibyo FDLR yijejwe ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa, ahubwo ingabo za Congo zagiye mu bikorwa byo kurwanya uwo mutwe bivuye ku gitutu cy’amahanga bagaragazaga ko ari umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyaneza yagarutse kandi ku bimaze igihe bivugwa na Tshisekedi na Guverinoma ye, ko FDLR ntacyo itwaye u Rwanda.
Ati “Kuvuga ko iyo mitwe ntacyo itwaye ntabwo aribyo kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo utakwambuye aragukereza. Ntabwo babura icyo bahungabanya ariko ntacyo bashobora kugeraho.”
FDLR mu bihe bitandukanye umwaka ushize, yarashe ibisasu mu Kinigi mu Majyaruguru, byangiza imitungo myinshi binakomeretsa abantu.
Yavuze ko abari mu mitwe irwanya u Rwanda bakwiriye guhumuka bakava mu byo barimo, kuko bameze nk’ikarita zo kwifashishwa n’abatifuriza u Rwanda neza, byarangira bakabajugunya.
Ati “Abantu bakiriyo basubize amaso inyuma barebe bati ‘Ese kuva urugamba turutangiye, dutera imbere cyangwa tugenda dusubira inyuma? Mu bintu bya gisirikare ibyo ukora byose usubira inyuma ukareba aho ugeze, ukareba niba uri kujya imbere cyangwa usubira inyuma.”
Munyaneza ni umwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro uherutse gusoza amahugurwa mu kigo cya Mutobo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yafatiwe muri Congo mu 2018 afatirwa muri Kivu y’Amajyepfo aho yari akuriye Diviziyo ya mbere y’ingabo za CNRD-Ubwiyunge, ahita yoherezwa mu Rwanda.
Ni umwe mu barezwe muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina arakatirwa, aza guhabwa imbabazi na Perezida muri Werurwe uyu mwaka.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO