Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeFARDC yikanze Intare za Sarambwe - M23- yica abagabo 2 muri Sake

FARDC yikanze Intare za Sarambwe – M23- yica abagabo 2 muri Sake

Igisirikare cya FARDC cyivuganye abagabo babiri mu mugi wa sake, nyuma yo kwikanga abasirikare ba M23 mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023.

Amakuru yizewe agera kuri corridorreport.com avuga ko; abantu ba biri «2», baraye biciwe muri Quartier ya Virunga, mu Mujyi rwagati wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba bishwe bakaba ari abagabo, ba basivile bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Ubuyobozi bw’ibanze muri Quartier ya Virunga, muri Sake, buvuga ko ahagana isaha ya saa tatu z’ijoro ryo ku itariki ya 27 Ukuboza 2023, rishyira kuri uyu wa Kane humvikanye urusaku rw’amasasu hagati mu Mujyi wa Sake, biga kekwa ko muri icyo gihe aribwo bariya bagabo barashwe n’Igisirikare cya RDC.

Nk’uko byavuzwe; imbunda z’umvikanye Mu ijoro, n’Ingabo z’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zari zikanze Intare za Sarambwe -M23 birangira barashe amasasu menshi mu Mujyi wa Sake, ayo bikekwa ko ariyo yishe bariya baturage.

Mubuhamya bugufi bwatanzwe n’umuturage uturiye kariya gace ka Sake yavuze ko bwakeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukuboza 2023, basanga abantu ba biri bapfiriye mu muhanda hagati, muri Quartier ya Virunga.

Mu magambo ye yagize ati: «Nta gushidikanya bishwe n’Ingabo za FARDC, kuko mu ijoro baraye bikanze M23, barasa amasasu menshi».

Tubibutse ko umujyi wa Sake, umaze iminsi itatu uri mu bwoba kubera imirwano ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, imaze iminsi ibera mu nkengero za Sake. Ni imirwano yongeye kubura muntangiriro ziki Cyumweru turimo.

FARDC yikanze Intare za Sarambwe – M23- yica abagabo 2 muri Sake

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights