Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba, avuga ko ku mugoroba wo ku wa Kane, mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habaye urugamba rukaze cyane.
Ni urugamba rwabereye neza mu gace ka Bulindi gaherereye mu ntera y’ibirometero nka 10 uvuye muri centre ya Kanyabayonga, aho M23 yahahanganiye n’uruhande rugizwe n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rufatanije na FDLR, Wazalendo, abacanshuro na SADC.
Abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko iyo mirwano yatangiye ku gicamunsi, aho ririya huriro ry’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, arirwo rwagabye ibi bitero ku basirikare ba M23 bari mu birindiro byabo ahitwa Bulindi, aho bari baheruka gufata vuba.
Nyuma abo ku ruhande rw’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga bahise birwanaho maze urugamba ruza gukomera cyane.
Uru rugamba rw’umvikanyemo ibiturika byinshi, birimo n’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano ko yagejeje ku mugoroba wajoro wo kuri uyu wa Kane, aho M23 yaje kongera gusubiza ibi bitero inyuma ndetse ikomeza kujya imbere aho ndetse igikomeje kuzenguruka iyi centre ya Kanyabayonga.
Tubibutsa ko iminsi ibaye umunani mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga, harimo kubera Imirwano, ndetse M23 ikaba igose iyi centre ifatwa nk’iyingenzi muri teritware ya Lubero na Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu yandi makuru, Ubuyobozi bwa FARDC mu gice cy’amajyaruguru bushinzwe ako gace kuva Kanyabayonga kugera Goma bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose yitwa Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ya FARDC yegereye ingabo zabo.
Ingabo za guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorera umwanzi” muri zone y’imirwano hagati ya FARDC na M23 ikikije Kanyaboyanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
umuvugizi wa Sokola 1 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC, Colonel Mack Hazukay, yagize ati: “Byagaragaye mu gace kaberamo imirwano yo kurwanya M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ko hari abarwanyi ba Wazalendo bakina umukino w’umwanzi.”
“Mu gikorwa cyo guhindura ingabo zacu i Kanyabayonga, hari bamwe bateje urujijo kandi uku kwitiranya ibintu kwabaye ishingiro ry’ubwoba mu baturage.”
“Niyo mpamvu ubuyobozi bw’ingabo bashinzwe ibikorwa by’amajyaruguru bategetse bamwe mu bayobozi ba Wazalendo kumenyekanisha abarwanyi babo no kwerekana ibimenyetso byihariye bibaranga ku bayobozi b’imitwe ya FARDC ibegereye, ”
Ku bwe, amatsinda afitweho ikibazo cyane ni ay’imitwe ya Front des patriotes pour la paix/Armée du Peuple (FPP / AP) ya Kabido na Union des patriotes pour la libération du Congo (UPLC) ya Kambale Mayani.
Nk’uko Colonel Mack Hazukay abitangaza, ngo nyuma y’amasaha 48, abatazubahiriza aya mabwiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC.
Colonel Mack Hazukay ati “Abazanga kubyubahiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC. Kugeza ubu, twibasiye Kabido na Mayani kuko ari bo matsinda akomeye.”
Hashize iminsi itari mike, FARDC irwana na M23 yigaruriye uturere twinshi hafi ya Kanyabayonga.
FARDC irashaka kubirukana aho hantu ariko bikomeje kuyibera ikizamini none itangiye kwitana ba mwana n’abafatanyabikorwa ba yo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO