Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) cyasohoye itangazo rishinja ingabo z’u Rwanda kukigabaho ibitero.
Ubusanzwe iki gihugu cyashinjaga u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23, none bahinduye imvugo bashinja ku mugaragaro ko batewe n’ingabo z’u Rwanda(RDF).
Itangazo rivuga ko ingabo za RDF zateye iibirindiro byab FARDC mu duce twa Nyange na Mpati bakarenga ku masezerano y’agahenge k’ibyumweru bibiri aherutse gusabwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
FARDC ivuga ko yamaganye yivuye inyuma ubwo bushotoranyi butuma abaturage ba Congo bava mu byabo, bakaba impunzi z’imbere mu gihugu.
UbusanzweCongo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa M23 , no mu matangazo cyangwa izindi mbwirwaruhame zasohokaga bagahuza M23 na RDF, ariko ubu M23 ntiyigeze itungwa agatoki muri iri tangazo.
Bamwe mu banye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye iri tangazo, haha urw’amenyo igisirikare cya FARDC bagishinja ubugwari bwo kutarwana igihe cyatewe ahubwo kigatanga amatangazo yamagana, akazi ubusanzwe gakorwa n’imiryango itari iya Leta.
Nta cyo igisirikare cy’u Rwanda(RDF) kiravuga kuri iri tangazo rya FARDC, ariko u Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko nta ngabo za rwo ziri ku butaka bwa Congo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO