Urugo rwa Moïse Katumbi rwa zengurutswe n’igisirikare cya RDC ndetse n’Igipolisi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2024.
Amakuru yizewe agera kuri CorridorReports.com avuga ko urugo rwa Moïse Katumbi Chapwe, rwa goswe n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari uruherereye mu gace ka Kashobwe, aha akaba ari i Lubumbashi, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga.
Mu makuru yatanzwe n’ibinyamakuru byinshi bya Kinshasa, avuga ko Moïse Katumbi, y’ahawe amabwiriza yo kutava mu rugo rwe, nk’uko yabisabwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Ibi yasabwe mu minsi ibiri ishize nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Bibaye mugihe ishyaka rya Ensemble pour La République, riyobowe na Moïse Katumbi, risohoye icyegeranyo gisaba ko Amatora yasubirwamo bundi bushya.
Muri iryo tangazo bagize bati: “Turasaba CENI, niba Koko ishaka amahoro yareka Amatora agasubirwamo, mu gihe ibyo bitabaye hari ingamba zigiye gufatwa mu maguru mashya.”
Tubibutse ko Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabaye tariki ya 20 na 21 Ukuboza 2023.
Mes chers compatriotes, il n’y a pas d’autres solutions que d’annuler ce simulacre d’élections.
L’intérêt de la République 🇨🇩en dépend !Retrouvez ma déclaration ci-dessus / my statement below 👇🏽 pic.twitter.com/cvlLotzix0
— Moise Katumbi (@moise_katumbi) January 7, 2024
Niba ushaka ko Website nziza, Egera abo bantu bagukorere website ku giciro gito cyane
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO