Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly wakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva kera kugeza n’ubu, yongeye gutera benshi kumwibazaho.
Benshi bamwibajijeho nyuma yo gusangiza abamukurikira videwo igaragaza uburyo asigaye ateye.
Bamwe bahise batangira kwibaza niba uyu mukobwa wigize kuba miss Rwanda, yaba yaribagishije akongererwa bimwe mu bice bye by’umubiri nkuko byeze mu bakobwa muri iyi munsi.
Ibi benshi kandi babikomoje ku makuru yigize kuvugwa mu mwaka ushize, avuga ko Mutesi Jolly yaba yaragiye muri Nigeria kwiyongeresha bimwe mu bice bye by’umubiri.
Gusa hari n’abavuga ko abantu badakwiye kumushinja kwibagisha kuko uko bari bamuzi muri 2016, siko agomba gukomeza kumera kuko imyaka iba ihishe ibyayo, kandi bibaho ko umuntu abyibuha.
Mu mwaka ushize, Miss Mutesi Jolly yahishuye uburyo yahuye n’abatubuzi bari bagiye kumujyana muri Afurika y’Epfo, bamubwira ko bagiye kumuha ikiganiro cya Netflix kimuhuza n’abarimo umuraperi Drake n’umushahara w’arenga miliyoni 3$, ni ukuvuga asaga miliyari 3 Frw.
Ku wa 17 Ukuboza 2022 nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye ubutumwa bwa Email bumutumira kujya muri Afurika y’Epfo kuyobora ikiganiro cya Netflix yari kwakiriramo umunyamideli Kylie Jenner n’umuraperi Drake cyagombaga kuba ku wa 21 Gashyantare 2023.
Ubu butumwa Mutesi Jolly akibubona yabaye nk’uguye mu kantu yibaza impamvu ariwe batoranyije mu bantu bose muri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Ati “Naribajije nti kuki ari njye bahisemo, bambwiye ko bakeneye umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba, ufite igihagararo runaka, w’umunyabwenge ushobora guhuza neza n’Abanyamerika nari ngiye kwakira, barebye basanga ari njye ubyujuje.”
Miss Mutesi Jolly yumvise yishimye cyane intekerezo ze zimubwira ko abonye urubuga rukomeye kandi rugari rwatuma agaragariza Isi ibyo ashoboye.
Mu nyandiko yakiriye harimo ko azajya ahabwa umushahara uri hagati ya miliyoni $3 – $4 ku mwaka mu masezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 yabaye nk’ubonekewe na Nyagasani atangira gusubiramo amagambo yanditse muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Matayo 7:7.
Mutesi yabwiwe ko ashobora no gukoresha uyu mwanya ahawe agakorana na gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ibyiza by’igihugu akomokamo.
Yabwiwe ko azakorerwa ibiganiro by’amashusho yasuye amahoteli ahenze yo mu Rwanda n’ahandi.
Ati “Ibi byarenze intekerezo zanjye nk’umuntu utewe ishema n’igihugu cyanjye. Gusa noneho aho byari bigeze natangiye kugira amakenga y’ibyo narindi kubona.”
“Nasabye umwirondoro w’iyi sosiyete, ubutumire bwemewe na hoteli izanyakira, mbigeza ku bayobozi kugira ngo bangire inama kandi bamfashe kumenya niba koko ibi bintu byemewe.”
Burya koko ibishashagirana byose si zahabu, nyuma y’igihe kitarambiranye uyu mukobwa yagiriwe inama yo kutajya muri ibyo bintu kuko amakuru yatahuwe kuri iri sosiyete byagaragaye ko yuzuyemo ubutekamutwe bukomeye cyane.
Mu cyumweru gishize nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye inkuru y’umunyabyaha ushakishashwa cyane muri Afurika y’Epfo, arebye neza asanga ari umwe mu bantu yaganiriye nabo kuri uyu mushinga wari ugiye kumukiza.
Miss Mutesi Jolly ashimira amabasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yamubaye hafi igatabara ubuzima bwe, ikamusubiriza igihe agirwa inama yo kutajya muri ibi bintu.
Uyu mukobwa yagiriye inama abakiri bato cyane cyane ab’ibyamamare, kugira amakenga ku bantu bababwira ko bagiye kubaha amahirwe yatuma batunga za miliyari.
Yaboneyeho umwanya wo kubasaba kujya bagisha inama inzego z’ubuyobozi, zikabafasha gukora ibikorwa byizewe kandi byemewe n’amategeko.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO