Nyuma yo gusoma urubanza rwa Prince Kid wari uhagarariye irushanywa rya Miss Rwanda aho yakatiwe imyaka itanu .Iki gifungo kikaba kitarumvikanyweho na benshi aho bamwe bemeza ko habaye akarengane , ndetse ko abacamanza hari ibyo birengagije bagombaga kugenderaho ahubwo bakagendera kubyavuye mubugenzacyaha RIB gusa .
Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.
Habayeho isesengura ry’abanyamakuru batandukanye maze hatangazwa ibindi bimenyetso bishya. Ese ibi byatuma Prince Kid arekurwa .
Reka duhere kuri Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly wagiye ugaragara mu kanama nkemurampaka muri iri rushanywa , ese we ni umwere cyangwa ibyo bavuga baramubeshyera yabaye ijwi rya barumuna be .
Ese kuki abacamanza bavuze ko hari ibyaha byirengagijwe ubwo yagirwaga umwere , kandi atarahawe umwanya wo kubiburana ngo atange ukuri kwe , haba harashingiye kuki hemezwa ko umuntu ari umwere kandi hari ibyo ataraburana. Ese ko hari ibyaha yiyemera kuki byo byateshejwe agaciro .
Abashinja Mutesi Jolly kuba umugambanyi , babihera kukuba yaracecetse imyaka yose kuva mu mwaka 2017 maze akazana ukuri ubu , ndetse ntibatinye kuvuga ko hari ibyo Prince Kid yamusezeranyije nko kumugira umugore yabona bitabaye agakoresha abakobwa kugirango bashinje Prince Kid maze ajye gufungwa .
Amakuru atugeraho ariko aravuguruza ibi ,kuko Mutesi Jolly yatangiye ubukangurambaga ubwo hatorwaga Miss Rwanda 2020 Naomi .Miss Naomie bivugwako yasanze Jolie nk’umuntu yizeye maze amubwira uburyo ari gusabwa kujya murugendo rw’akazi hanze y’igihugu amusaba kumugisha inama , Jolie akaba yaramubwiye ko atagomba kugenda ko ari agatego maze ubwo yangaga kujyayo , Prince Kid yahise ahagarika umushahara we hitabazwa inzego zibifitiye ububasha aza guhembwa .
Kuri Muheto Twavuga ko Jolie batari baziranye ahubwo kuko yari incuti ya Naomi yamusabye gusanga Jolie kugirango amufashe aribwo hitabazwaga RIB kugirango Prince Kid afatwe hari n’ibimenyetso .
Uwatanze ubuhamya ko yasamye inda ya Kid ndetse akamutegeka kuyikuramo ibimenyetso byemeza ko Jolie yemera ko yarari kwa muganga ibyo biba .ese ibi bintu birahurirana cyagwa bifitanye isano.
Akariza Hope bivugwa ko yatowe muri 20 bahwe scholarship , ariko nawe byamusabye gusubira mu irushanywa incuro irenze imwe . Nyamara benshi bemeza ko ifungwa rya Prince Kid , Jolie ari ipfundo rya byose . ariko nanone ukibaza uti niba ibyaha bimuhama yaba yaramutanze byaba hari ikibazo kibirimo.
Ikindi kibazo kibazwa niba ME Emelinne Nyembo ariwe wabwiye abakobwa kujya kwa noter ingo bahindure ubuhamya bwabo kugirango badaseba mu itangazamakuru nkuko umucamanza yabivuze kuki ubwo bafungaga Miss Iradukunda Elysa uyu munyamategeko atafunzwe , ko ibyo yakoze bigize icyaha .
Niba atarakurikiranywe , akaba yarakoze ikintu cyanyacyo kuki izo nyandiko zitifashishijwe murukiko nk’ikimenyetso gishinjura Prince Kid.Ese muri uru rubanza nta bandi bantu batakurikiranywe kandi bakiri hanze bakoze amarorerwa kuri aba bana b’abanyarwanda ?.Ese hagenderwa kuki hemezw ko umuntu yasambanyijwe nta kimenyetso afite , ese basambanyijwe mu mwaka wa kangahe .Ese ko ntawasabye kugabanya imyaka y’igifungo hagendewe kuki hagabanywa icyaha ko atigeze yemera ibyaha cyangwa ngo yorohereze ubutabera.
Ntago twasoza tudashimiye Miss Mutesi Jolly watumye abakobwa b’abanyarwanda bitinyuka maze bagatuma ukuri kw’ibyaberaga muri iri rushanywa bijya kumugaragaro .
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO