Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruDRC: Umwe mu bakozi b'iperereza arashinjwa gufasha abakekwaho guhirika Perezida Tshisegeti ku...

DRC: Umwe mu bakozi b’iperereza arashinjwa gufasha abakekwaho guhirika Perezida Tshisegeti ku butegetsi

Jean-Jacques Wondo, wari umujyanama w’umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rw’Iperereza(ANR) arashinjwa uruhare mu gufasha Christian Malanga wari uyoboye abakekwaho gushaka guhitika FĂ©lix Tshisegeti ku butegetsi.

Ku ya 19 Gicurasi ni bwo itsinda ry’abantu bafite imbunda bateye urugo rwa Vital Kamerhe, umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Tchisegeti bivugwa ko bashakaga guhirika ubutegetsi.

Bamwe mu bari muri icyo gitero n’abandi bakekwaho kukigiramo uruhare baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Ndolo kuri uyu wa 12 Nyakanga.

Jean-Jacques Wondo wabanye igihe kinini na Christian Malanga mu Bubikigi ni umwe mu bakekwaho guha ubufasha Malanga, ngo yamutije imodoka yo kumutwara(Malanga) na bagenzi be kandi ngo yari imodoka yahawe na Leta nk’umukozi ukora mu iperereza.

Iperereza ryakozwe ngo ryagaragaje ko uyu Wondo yavuganaga kenshi na Malanga akiri no mu Bubiligi mu gihe we yabaga ari muri Congo.

Muri Telefone ya Wondo ngo basanze hari aho bamusaye kuba Minisitiri w’ingabo za Minisiteri ikorera mu buhungiro yayoborwaga na Christian Malanga.

Minisiteri ya rubanda ya Congo yibajije iti.” Iyo Minisiteri yasabwe kuyobora mu buhungiro yabisabwe na nde?.Ni Christian Malanga, Minisiteri y’ingabo ikorera mu buhinzi, bivuze ko ari Minisiteri irwanya Leta iriho ubu.”

Abamushinja ibyaha bamusaba kwerekana aho iyo modoka yahawe na Leta iri niba koko atarayihaye Malanga ngo imufashe mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi.

Uretse Wondo abandi bahawe baburanishijwe ni Yusouf Ezangi, Umwongereza ufite ubwenegihugu bwa Congo, Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, Benjamin Zalman na Taylor Tompson.

Christian Malanga wari uyoboye abateguye icyo gitero yahise araswa arapfa.

Hari abafashe iki gitero nk’ikinamico yateguwe na Leta ya Kinshasa kuko aho abagabye igitero bari bari hasanzwe harindwa n’abapolisi n’abasirikare.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights