Umugaroba wa None tariki ya 27 Ukuboza 2023; Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI) muri RDC yatangaje amajwi y’agateganyo yo mu Ntara ya Haut-Katanga mu cyahoze cyitwa Katanga, kandida nimero 3, Moïse Katumbi, yaje ku isonga n’amajwi 55,57%, mu gihe Tshisekedi we yabonye 42,68%.
Biteganijweko tariki 31 Ukuboza 2023 aribwo CENI izatangaza bwa nyuma uzaba watsinze amatora,yo ku itariki 20 Ukuboza 2023.
Witegereje neza ubona ko bigenda bigaragara ko Perezida Félix Tshisekedi, ariwe uza kwisonga, mu bindi bice byagiye bitangazwa. Ni Ntara 21, zimaze gutangazwa kuri 26 zigize igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Muri izi Ntara zimaze gutangazwa perezida Félix Tshisekedi, niwe wagiye agaragaza amajwi menshi; ni mu gihe afite 77,34%, naho Katumbi Moïse we aza kumajwi 17,18.
Abandi ba kandida barimo Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, baza kumajwi ari munsi ya Cyumi ya 10%.
Amashyirahamwe ndetse n’Abanyapolitike batandukanye muri RDC, bakomeje kunenga Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora ndetse bakomeje gusaba ko yoteshwa agaciro hakongera hagategurwa andi matora.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO