Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru mu ka Limbongo rushinja aba basirikare guhunga umwanzi ndetse no gusahura imitungo y’abaturage.
Aba basirikare 31 barimo batatu bafite ipeti rya Captain ndetse n’abagore babo batatu banashinjwa gupfusha ubusa ibikoresho bya gisirikare.
Ibi byaha bakurikiranweho babikoreye mu nsisiro zitandukanye nyuma y’uko ingabo za M23 zibohoye imijyi ya Kanyabayonga, Kayna, Kirumba na Miriki muri Teritwari ya Lubero.
Bashinjwa ko mu gihe cyo guhunga ingabo za M23 aho bageraga basahuraga ibya rubanda, gusa ntihatangajwe umubare n’ubwoko bw’ibikoresho bya gisirikare batakaje.
Ni kenshi Abasirikare ba FARDC bagiye bagaragara bambura cyangwa bahohotera abaturage, baba bamaze gutsindwa urugamba cyangwa se mu duce bakoreramo n’iyo haha hatabereyemo imirwano.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO