Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruDr Kanimba arashimira abamufashije kwivuza

Dr Kanimba arashimira abamufashije kwivuza

Dr Kanimba Vincent,yamenyekanye nk’umuganga  w’indwara z’abagore ‘gynecologist’, yanamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga w’umuhanga wakoraga umurimo we neza, akaba ubu amaze igihe adakora kubera indwara ikomeye amaranye iminsi itari mike.

Dr Kanimba w’imyaka 58 y’amavuko, ubu amaze imyaka igera kuri itatu adakora, kuko yafashwe n’indwara ikomeye, ituma ahagarika akazi n’ubwo atari yagera mu zabukuru, indwara yamufashe ngo ijyana no kwica imikorere myiza y’ubwonko, bikajyana no gutakaza imbaraga k’umubiri, akajya asusumira cyangwa se atitira.

Ni indwara ijyana no gutitira/gususumira, ku buryo ubu Dr Kanimba aba asabwa gufata imiti ihoraho, kandi ihenda cyane, aho ngo afata imiti igura asaga 2000 by’Amayero (agera muri Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda) buri kwezi, kugira ngo bimworohereze ibyo byo gutitira cyane. Ibyo bikaba ari bimwe mu bimugoye kuko agomba gukoresha imiti ihenze cyane kandi atakiri mu kazi.

Dr Kanimba akimenya ko arwaye Parkinson, ngo yagiye kwivuriza mu Bubiligi muri Mata 2021, amarayo umwaka yivuza, aho buri mezi atatu yajyaga kureba umuganga wamuvuraga akamuha imiti ya Parkinson, nyuma agaruka mu Rwanda kuko yabonaga nta gihinduka ku ndwara ye, kandi yarivuzaga yiyishyurira 100% mu ivuriro ryigenga, aho ngo yakoresheje amafaranga menshi cyane.

Yagize ati “Ubu burwayi mu Kinyarwanda sinzi ukuntu nabuvuga, ni indwara ifata imitsi ijyana ku bwonko, bigatuma umubiri wose ushobora kugira ikibazo, umuntu agacika intege, akananirwa kugenda n’ibindi”.

Dr Kanimba akigaruka mu Rwanda, ngo yashatse undi muganga ukomoka muri Espagne ukorera mu Rwanda, akomeza kumuvura, amuhindurira n’imiti, akagenda agerageza imiti itandukanye, yabona itagize icyo itanga agahindura bityo bityo. ibyo ngo ni byo byamufashije kuba agishobora kwicara akaba yavugana n’abantu. Imiti akoresha hafi yose, ngo itumizwa i Burayi, hakaba n’iyo bajya batumiza i Kampala-Uganda mu gihe bayibuze mu Rwanda.

Uretse iyo ndwara idasanzwe ya Parkinson yafashe Dr Kanimba n’ubwo yari akiri muto, ngo byaje kugaragara ko afite n’indwara ya Diyabete, we akavuga ko atazi inkomoko yayo kuko ubusanzwe ngo yari umuntu uhorana imbaraga, utangira akazi 7h30 akakarangiza atinze kubera ubwinshi bw’abarwayi, ikindi kandi, yemeza ko yakundaga kwisuzumisha (check-up), nta na rimwe bigeze bamubwira ikibazo cya Diyabete, ku buryo nayo abona ko yaje itunguranye kimwe n’iyo ndwara yindi afite.

Amakuru atugeraho akaba ari uko Dr Kanimba kurubu ameze neza ndetse akaba yenda gutaha .aho isimbi tv yamukoreye ubuvugizi maze akaba kuwa gatanu w’icyumweru gishize Dr kanimba agiye kwivuza hanze .

Dr Kanimba akaba ashimira abanyarwanda bose babigizemo uruhare kugirango abashe kwivuza haba abamuhaye ubufasha bw’amafaranga ndetse n’amasengesho.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights