Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 14 Ukuboza 2023, nibwo mu biro bya Minisitiri w’Intebe haturutse itangazo ryongerera inshingano Ministeri y’Urubyiruko.
Nk’uko byavuzwe muri iryo tangazo, Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yongerewe inshingano z’ubuhanzi hagamijwe guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.
Inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Guhabwa izo nshingano byatumye MINIYOUTH ihindurirwa izina ihita yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Minisiteri y’Urubyiruko ni imwe mu zakunze guhindurirwa inshingano n’amazina agahinduka bitewe n’inshingano yahawe.
Mbere ya 1994, hariho Ministère de la Jeunesse et des Mouvements Associatifs, (MIJEUMA). Muri icyo gihe, umuco wari utarakirwa neza ngo ube washyirwa muri ministeri iyo ari yo yose kubera impamvu zijyanye n’amateka.
Mu 1997, ishami ry’umuco ryari muri Minisiteri y’Uburezi, ryimuriwe muri Minisiteri y’urubyiruko. Iri shami ryashinzwe gutegura imihango yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’ibikorwa byose bijyanye no kubungabunga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma, Minisiteri y’urubyiruko yahawe imyuga mu nshingano bituma ihindura izina yitwa Ministère de la Jeunesse Sport, Culturel et Formation Profesionnel (MIJESCAFOP).
Mu 2002, inshingano zijyanye n’imyuga, zashyizwe mu bunyamabanga bwa Leta muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo maze minisiteri ifata irindi zina; Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco (Ministère de la Jeunesse, Sport et Culture (MIJESPOC).
Muri 2008, Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco yagabanijwemo minisiteri ebyiri zitandukanye; Minisiteri y’urubyiruko ‘MINIYOUTH’ na Minisiteri ya Siporo n’umuco ‘MINISPOC’.
Muri Gicurasi 2011, minisiteri zombi zongeye guhurizwa muri minisiteri imwe, gusa nyuma y’amezi atanu zongera gutandukana mu Kuboza 2011.
Icyo gihe, MINISPOC yagumanye umuco mu nshingano aho yahawe inshingano zo guteza imbere no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba zijyanye no guteza imbere umuco wo gutsinda mu mikino itandukanye ndetse no guteza imbere umuco nk’ishingiro ry’iterambere ry’igihugu cyacu.
Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma, zatangajwe tariki ya 4 Ugushyingo 2019, Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe Umuco mu nshingano zayo.
Ibyo byatumye Minisiteri ya Siporo yari isanganywe Umuco mu nshingano ihindurwa isigarana inshingano zo kureberera Siporo gusa.
Kubera kongererwa inshingano, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yimutse ku mpamvu z’uko aho yakoreraga hazwi nka Sopetrade ari hato bagereranyije n’abakozi bafite.
Itangazo ryashyizweho umukono n’uwari Umunyamabanga Uhoraho w’iyo Minisiteri, Bigenimana Emmanuel, ryavugaga ko guhera ku wa 20 Mutarama 2020, iri gukorera mu nyubako iri imbere ya Marasa Umubano Hotel izwi nka Merdien mu nyubako yegeranye n’ikoreramo Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Aho yimukiye ni mu nyubako nshya, kugeza ubu iri gukoreramo ikindi kigo ari cyo Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta ndetse na Minisiteri y’umutekano.
Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, nibwo hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Mu nshingano zahawe MINUBUMWE harimo ibijyanye n’umuco byari bikuwe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, bituma isigara ari Minisiteri y’Urubyiruko gusa.
Kuri ubu, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi iyoborwa na Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO