Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeDore icyo M23 igiye gukorera FARDC nyuma yo kwica abasivile 20 ikoresheje...

Dore icyo M23 igiye gukorera FARDC nyuma yo kwica abasivile 20 ikoresheje imbunda ziremereye

Bidasubirwaho umutwe wa M23 wagaragaje akababaro watewe n’igitero cya FARDC mu gace ka Mweso, cyahitanye inzirakarengane z’abasivile 20, uvuga ko udashobora kubyihanganira, ndetse ko ugiye guhiga intwaro iri kwifashishwa muri ubu bwicanyi, ukayifata.

Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu gace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi, ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR ndetse n’abandi baje kugitera ingabo mu bitugu.

M23 ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe intwaro za rutura, zirimo imbunda yo mu bwoko bwa Katiusha irasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka Drone.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23, yavuze ko nyuma y’iki gitero hagaragaye ibibabaje, aho “imirambo y’impinja, iy’abagore n’anagabo, yari iri ku mabaraza, inzu, insengero n’amashuri byasenyutse.”

Muri iri tangazo, M23 yahise igaragaza imibare y’agateganyo y’ibyagizweho ingaruka n’iki gitero, aho “hishwe abasivile 20, abandi 17 bagakomereka, ndetse abandi benshi bava mu byabo.”

Muri iri tangazo rya M23, yakomeje igira iti “Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba, bukaba bwarananiwe guhangana n’abarwanyi ba M23, none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile.”

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko utahwemye kugaragariza umuryango mpuzamahanga ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bukorwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko bugize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, none bikaba bikomeje kwiyongera uko iminsi ishira.

M23 yavuze ko ibi byose ari Perezida Felix Tshisekedi ubiri inyuma, bityo ko akwiye kuryozwa ubu bwicanyi akorera abaturage b’abasivile.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “M23 kandi ifite inshingano n’umurongo wo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yagiranye n’Ikinyamakuru Bwiza TV, yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagiye gushakisha iyi ntwaro yakoreshejwe mu kwica bariya basivile, kugira ngo na yo bayifate ntikomeze kubahekura, ikoreshwa mu kwivugana abasivile bo mu bice bigenzurwa na M23.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights