Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeDore Ibyo Perezida Kagame yasubije Tshisekedi uvuga ko akwiye kujyanwa muri ICC

Dore Ibyo Perezida Kagame yasubije Tshisekedi uvuga ko akwiye kujyanwa muri ICC

Perezida Paul Kagame yise amagambo ya mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC “ibikabyo n’ibihimbano”, nyuma yo kugaragaza ko akwiye ibihano birenze kugezwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera Jenoside avuga ko u Rwanda ruri gukorera mu gihugu cye.

Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 mu minsi yashize, yavuze ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa RDC ari “Jenoside ikubye inshuro 10 iyabereye mu Rwanda mu 1994 mu bubi”.

Aha mu burasirazuba bwa RDC ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’abarimo umutwe wa FDLR bamaze igihe baharwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa France 24 niba koko hari ingabo u Rwanda rwaba rufite muri RDC, yirinze gusubiza iki kibazo ahubwo abaza impamvu yatuma u Rwanda rwoherezayo izo ngabo.

Abajijwe icyo avuga kuri Tshisekedi wavuze ko akwiriye ibihano birenze kujyanwa muri ICC nyuma yo kumushinja ibyaha bya Jenoside, Perezida Kagame yagaragaje ko Tshisekedi ari we umaze igihe yenyegeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kurimbura Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati: “Ntushobora gusubiza kuri buri kimwe ndetse n’ibyo umuntu avuga byose, byaba ibikabyo, ibihimbano cyangwa abantu bahunga ibibazo byabo bwite ahubwo bagahitamo kuveba abandi”.

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo bikwiye kumvwa yemwe n’umuntu uyobora kiriya gihugu. Birasa n’aho afite ubwonko bumwemerera guhitamo ukundi yakabaye yita ibibera hariya”.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo zibarirwa mu 100,000; zirimo n’izirumazemo imyaka irenga 20. Ni impunzi yavuze ko zifitanye isano n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko aba bantu birukanwe mu byabo bagatandukanywa n’inshuti ndetse n’abavandimwe babo, abandi bakicwa “kubera ko bitwa Abatutsi”.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ubwicanyi n’itotezwa rimaze igihe rikorerwa Abatutsi bo muri Congo bisa neza n’ibyakorerwaga abo mu Rwanda mu myaka 30 ishize.

Perezida Kagame yavuze ko igitangaje ari uko Tshisekedi wirirwa amwikoma asanzwe afitanye imikoranire n’abarimo umutwe wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda, ibyo ahuza no kuba uriya mukuru w’igihugu yaba adafite mu mutwe hazima.

Ati: “Ibyo kubyirengagiza ahubwo ugashaka ikindi ubyita, ahandi hantu cyangwa ukagira uwo ubyititira, ndatekereza ko hari icyo waba ubura mu mutwe wawe”.

Yunzemo ko n’undi wese ufata ibyo Tshisekedi avuga nk’ibifite ishingiro na we hari ikibazo yaba afite.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights