Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaDore bimwe mubyo Papa ashingiraho atorera Padiri kuba Umwepisikopi »Reba kandi Abepisikopi...

Dore bimwe mubyo Papa ashingiraho atorera Padiri kuba Umwepisikopi »Reba kandi Abepisikopi bane Arikidiyosezi ya Kigali imaze kubyara mu myaka icumi ishize

Urebye mu mateka urasanga kuva mu mwaka wa 2013, Arikidiyosezi ya Kigali imaze kubyariye Kiliziya yo mu Rwanda Abepiskopi ku buryo budasanzwe ku buryo mu gihe cy’imyaka 10 gusa ibonye Abepiskopi bane. Twifashishije inyandiko zitandukanye reka turebere hamwe uko abo bepisikopi bagiye baboneka n’amadiyosezi bayobora, igihe batorewe n’igihe baherewe inkoni y’ubushumba.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, ni we wafunguye amarembo, atorerwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo tariki ya 07/05/2013, yahawe inkoni y’ubushumba ku kuyobora iyi Diyosezi ya Kibungo tariki ya 20/07/2013. Karidinali Kambanda avuka muri Paruwasi ya Nyamata Arikidiyosezi ya Kigali. Nyuma yongeye gutorerwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali tariki ya 19/11/2018, atangira inshingano tariki 27/01/2019.

Ku wa 25/10/2020 Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko amugize Karidinali wa mbere w’u Rwanda, ku wa 28/11/2020 ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abonekera I Kibeho we na bagenzi be 12 bahawe inshingano zo kuba Karidinali bahabwa imyambaro n’ibindi biranga uwahawe inshingano zo kuba Karidinali.

Nyuma ya Karidinali Kambanda, hakurikiyeho Musenyeri Celestin Hakizimana, umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, watowe tariki ya 26/11/2014. Myr Celestin Hakizimana, avuka muri Paruwasi yitiriwe umuryango mutagatifu, yahawe inkoni y’ubushumba tariki ya 24/01/2015.

Nyuma ya Musenyeri Celestin hakurikiyeho Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo. Yatowe tariki ya 11/03/2016, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 21/05/2016. Avuka muri Paruwasi ya Rulindo, akaba yarasimbuye Musenyeri Alex Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayobora Diyosezi ya Nyundo.

Umuhererezi kuri uru rutonde ni Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare,tariki 12/08/2024. Igihe azaahererwa inkoni y’ubushumba n’uko uyu muhango uzagenda Kinyamateka izabibagezaho.

Reka turebe bimwe mubyo Papa ashingiraho atorera umupadiri kuba Musenyeri

Nyiributungane Papa atorera umuseridoti [Padiri] kuba Musenyeri ashingiye ku bintu bitandukanye, harimo:

  • Ubuhanga mu Iyobokamana: Uwo mupadiri aba afite ubumenyi buhagije mu byerekeye iyobokamana n’ukwemera gatolika.
  • Uburyo ayobora:  Papa yitondera uburyo uwo mupadiri yitwaye mu butumwa bwa Kiliziya nka padiri, arengera abamushinzwe, kandi agakurikiza amategeko y’idini  gatolika.
  • Imico n’Imyitwarire: Imyitwarire myiza, kugendera ku ndangagaciro za gikristu, no kugira umutima w’impuhwe ni ingenzi.
  • Ubunyangamugayo: Kuba umunyakuri, utagendera ku marangamutima cyangwa ku kwikunda.
  • Ubushishozi: Kuba afite ubushobozi bwo gufata ibyemezo bihamye no kuyobora abandi mu buryo butarimo amarangamutima menshi.
  • Ibikorwa by’indashyikirwa: Kuba yarakoze ibikorwa bifatika kandi bikomeye mu iyogezabutumwa akora buriho.

Ibi byose bifatanywa n’isengesho rikomeye kugira ngo Papa afate icyemezo gifatika cyo guhitamo umupadiri uzaba Musenyeri.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali
Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo
Myr Ntagungira Jean Bosco, Umwepiskopi watowe wa Butare

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights