Umuhanzi w’icyamamare muri afurika y’uburasirazuba Diamond Platnumz, yatangaje ko yiteguye gukorera igitaramo muri Kenya.
Diamond Platnumz yabwiye abafana be ko azagerageza gukora amateka muri Kenya, mu mujyi wa Nayirobi aho ateganya gukorera igitaramo cye vuba aha. Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yagize ati:” Nzagerageza gukora ibitangaza mu gitaramo ngiye gukorera muri nayirobi.”
Uyu muhanzi kandi akaba yaragiye akorana indirimbo n’abanzi batandukanye bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri afurika n’iburayi, baba abagabo cyangwa abagore. Uyu muhanzi kandi yagiye avugwa murukundo n’abagore beza batandukanye ndetse bamwe bagiye banamubyarira abana , muribo akaba yemera batatu aribo ,umukirekazi Zari Hassan , ,Umunyamakuru kazi akaba n’umuhanzi Tanasha Donna ndetse n’umunyamideri Hamissa Mobetto .
Diamond Platnumz yagiye avugwa kandi mu buryo akunda abana be, kuriwe yumva bakwiye kwitabwaho bagahabwa urukundo rw’abayeyi bombi numbwo baba batabana, cyane ko aba bagore bose babyaranye nta numwe ubana nawe gusaagenda yerekana ko abakunda haba muburyo bw’ubuhsobozi aha ababyeyi babo cyangwa kuba yabasohokana.
Abafana b’uyu muhanzi baherutse gutungurwa no kubona afata abanabe batatu, 2 yabyaranye na Zari ndetse 1 yabyaranye na Tanasha maze arabatembereza mu bihugu nka Tanzaniya ndetse n’uRwanda ababyeyi babo basigaye. Nubwo ariko yabikoze benshi bibajije impamvu yaba yarasize uwa Hamissa.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu gitaramo cya Trace Awards cyabereye muri BK Arena mu Rwanda, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bya Trace Awards.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO