Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruDiamond Platinumz ati “Mbemereye kubajyana mu Rwanda ”

Diamond Platinumz ati “Mbemereye kubajyana mu Rwanda ”

Diamond Platnumz utegerejwe mu birori bya Trace Awards & Festival yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo asuhuza abana be yabyaranye na Zari Hassan, abasaba gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali.

Mu butumwa bw’amashusho uyu muhanzi yashyize ku rubuga rwa Instagram wabonaga ko abana bari banze kumurekura bashaka kugumana na we mu nzu imwe.

Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2023. Diamond yabwiye aba bana be ko bitashoboka ko bagumana muri ako kanya kuko batabona uko bitegura urugendo bafite, ababwira ko batuza bagategura imyenda yabo n’ibyangombwa by’inzira.

Ati “Ejo muzatunganye ibyangombwa byanyu by’inzira ku wa Kane tuzajyana muri Tanzania ndetse no mu Rwanda. Ndabasezeranya ntabwo mbasize ndaba ndi hafi ejo Mama azabajyana mutegure neza ibyangombwa by’inzira kugira ngo muzabashe kugenda.”

“Tuzajya Tanzania nyuma tujye mu Rwanda hazaba hari Trace Awards, ndabakunda tubonane mu gitondo, tubaye turi kumwe iri ijoro ntabwo byabashobokera ko twazajyana kandi ndashaka kubabona mutembera.”

Princess Tiffah w’imyaka umunani na Prince Nillan w’imyaka irindwi ni abana babiri, uyu munyamuziki uhataniye ibihembo bya Trace Awards, yabyaranye na Zari Hassan.

Nubwo Diamond atakibana na Zari The Boss Lady, aba bana banyurwa n’urukundo bahabwa n’ababyeyi babo.Maze umushyushya rugamba Anita Pendo hamwe n’abandi banyamakuru batandukanye batangira kugaragaza amarangamutima yabo babicishije kunkuta zabo za instagram.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights