AFC yumvikanye kumbugankoranyambaga yizeza abaturage ba Congo ko igiye gukoresha uburyo bwose ifite buteganywa n’itegeko nshinga n’amategeko ya repubulika mu kugarura demokarasi no kugendera ku mategeko.
Itangazo rya kwirakwijwe hirya no hino ku mbuga zitandukanye; ryashyizweho umukono na Corneille Nangaa, aho rivuga ko AFC yatangaje ko yi fatanyije n’abakandida batandukanye n’abaturage bose ba Congo muri rusange bari kubona uburiganya mu byavuye mu matora.
AFC ivuga ko ibyatangajwe byavuye mu matora by’ibihimbano bitagaragaza ubushake bw’abanyekongo bafata Tshisekedi ku mugaragaro nk’umujura, umubeshyi, uwamunzwe na ruswa, urangwa n’amacakubiri n’ibindi.
Iri huriro rya AFC ririzeza abaturage ba Congo ko itazazuyaza gukoresha, nk’uko biteganywa n’itegekonshinga n’amategeko ya repubulika, uburyo bwose ifite mu kugarura demokarasi no kugendera ku mategeko ya repubulika.
AFC yaburiye Perezida Tshisekedi, ko itazabuzwa n’igikorwa cyose, igitero cyose cyangwa guterwa ubwoba na we kugirango igere ku ntego za yo zo gufata ubutegetsi i Kinshasa kugirango igarure demokarasi
Alliance Fleuve Congo kandi muri iri tangazo yamaganye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’ingabo za Tshisekedi ku
baturage b’inzirakarengane bashatse kwamagana icyo yita coup d’etat y’amatora babinyujije mu rugendo rw’amahoro.
AFC kandi yatangaje ko izarinda Abanyekongo, mu nguni zose za repubulika, uko byagenda kose, ibarinda ayo mabatayo avanze y’abanyabyaha, Iri huriro rikomeza ryamagana uburyo muri Katanga hoherejwe ingabo nyinshi n’abapolisi batoranyijwe hagendewe aho bakomoka hagamijwe gutera ubwoba no guhohotera abaturage no gukanga itangazamakuru.
AFC ikaba yategetse Tshisekedi kurangiza ubwicanyi bukorerwa abaturage b’inzirakarengane binyuze mu kubatera ibibombe nta kurobanura muri Mushaki, Karuba, Kirolirwe no mu nkengero zaho hakoreshejwe indege, za drones n’imbunda ziremereye bigahitana abaturage ndetse bikabasenyera.
Aha bakaba baburiye Tshisekedi n’ibyitso bye bamubwira ko ibyo byaha by’intambara azabibazwa. Mu gihe byakomeza, Ingabo za AFC zizihagarikira umwanzi, zimubuze kugira nabi, igarure amahoro bidasubirwaho mu gihugu kandi irinde abaturage bifuza guhumeka demokarasi.
Muri iri tangazo AFC isoza ihamagarira Abanyekongo bose, guhera ku banyapolitiki, abayobozi ba sosiyete sivile, urubyiruko, abagore n’Abanyekongo baba muri diaspora kwiyunga ku gikorwa cyayo cyo gukuraho Tshisekedi no gutegurira hamwe amatora yumvikanweho, atuje, yizewe kandi akozwe mu mucyo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO