Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeCorneille Nangaa yagarutse kukizaba kubantu bakatiye urwo gupfa abarimo we na Makenga...

Corneille Nangaa yagarutse kukizaba kubantu bakatiye urwo gupfa abarimo we na Makenga ndetse na Bisimwa

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23, n’abandi bantu 25 bareganwa na we biganjemo abakuriye M23, bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, rubahamije ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe urwanya ubutegetsi.

Muri abo 26 baregwaga, batanu; Eric Nkuba Malembe, Nangaa Baseyane, Safari Bishori Luc, Nkangya Nyamacho na Nicaise Samafu Makinu ni bo baburanishwaga bafunze, abo baburanye bahakana ibyaha.

Mu bahamijwe ibyaha badahari, basomwe mu gusoma urubanza harimo;

  • Corneille Nangaa ukuriye AFC
  • Bertrand Bisimwa wungirije Nangaa
  • Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23
  • Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23
  • Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC
  • Bernard Maheshe Byamungu wungirije Gen Makenga
  • Jean Marie Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23
  • Yvette Nazinda Lubanda umugore wa Corneille Nangaa
  • Henri Maggie wahoze mu ishyaka PPRD akajya muri AFC
  • Jean-Jacques Mamba wahoze ari umudepite wagiye muri AFC muri uyu mwaka
  • N’abandi…

Urukiko kandi rwatangaje ko umutungo wose wa Corneille Nangaa n’umugore we Yvette Lubanda ufatiriwe. Rwaciye kandi abakatiwe bose amande ya miliyari imwe y’amadorari ya Amerika kubera ibyangijwe n’igihombo bateye DR Congo.

Mu butumwa yatambukiye ku rubuga rwa X nyuma y’uko uyu mwanzuro usomwe ku wa kane nimugoroba, Nangaa yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko ari “ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi burimo kureba gutembagara kwabwo kurimo kuza”.

Abunganizi b’uruhande rw’abaregwa binubiye ko batahawe umwanya uhagije wo kugaragaza ibirengera abakiliya babo muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri.

Umwe mu bunganizi b’abaregwa yavuze ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe byo gutuma urukiko ruhamya icyaha Baseane Nangaa, nyirarume wa Corneille Nangaa, mu iburanisha wavuze ko icyo azira gusa ari ukuba afite izina Nangaa.

Corneille Nangaa, wahoze akuriye komisiyo y’amatora ya DR Congo mu gihe cy’amatora yahaye manda ya mbere Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko ibi bihano bakatiwe “bireba gusa ababitangaje”.

Yongeraho ati: “Nyuma yo kwibohora, abaruciye [urubanza] bizaba ngombwa ko basaba imbabazi kubera gushyira mu ngiro ibwirizwa riboneka ko ritemewe n’amategeko, ryo gushimisha umunyagitugu…”

Nangaa, uvuga ko intego yabo ari uguhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko uru rubanza rwegereza AFC ku kugera ku ntsinzi.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri mu ntambara, AFC-M23 yafashe ibice binini bya teritwari za Rutshuru na Masisi, teritwari zigize hafi kimwe cya gatatu cy’Intara ya Kivu ya Ruguru, imwe muri 26 zigize DR Congo.

Constant Mutamba, minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, yatangaje ko uru rubanza ari “umunsi w’amateka” kuri miliyoni z’abagizweho ingaruka n’intambara muri Congo, we yita ubushotoranyi bw’u Rwanda. Yongeraho ko “ibihano byose bizashyirwa mu bikorwa nta kabuza, harimo n’icy’urupfu”.

Mu kwezi kwa Werurwe(3) uyu mwaka, leta ya DR Congo yasubijeho gushyira mu ngiro igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 20 ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano rihagaritswe. Igihano cy’urupfu giheruka gushyirwa mu ngiro muri DR Congo mbere ya 2003.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights