Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeCorneille Nangaa uyobora ihuriro rya AFC yandikikiye Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo...

Corneille Nangaa uyobora ihuriro rya AFC yandikikiye Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ibaruwa ifunguye

Umuyobozi  w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bwana Corneille Nangaa, aherutse  kwandikira Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa amubwira ingaruka zerekana icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo ze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ni ibaruwa ndende Corneille Nangaa yanditse mu Cyumweru gishize, irimo ubutumwa bukomeye bugenewe Perezida wa Arika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ndetse n’abandi bategetsi bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’uyu mukuru w’igihugu gisanzwe kibarizwa mu muryango w’ubukungu wa BRICS. 

Igihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania biri mu bifite abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bifatanya n’igisirikare cya FARDC kurwanya M23. 

Ubutumwa burimo buvuga ko icyemezo umuryango w’ubukungu wa SADC harimo n’igihugu Cyirl Ramaphosa abereye Perezida, gifite ingaruka ku kohereza ingabo zo kuza kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikomeje kurwanya M23 mu ntambara ihanganyemo n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyi baruwa ikavuga kandi ko “Ukohereza ingabo za Afrika y’Epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uguhemukira byimazeyo urugamba rw’amateka rwo kwibohora, Abanyafrika y’Epfo barwanye, ubwo barwanyaga Abapartheid. 

Iyi baruwa ndende ikomeza ivuga kiriya cyemezo ari ugusuzugura intwari zo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, zaharaniye ubwigenge bw’umugabane wa Afrika yose. 

Intambara ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije n’abambari bayo barimo n’ingabo z’u Burundi iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ziriya ngabo zose ziri gufatanya kurwanya M23, n’ubwo gutsinda Intare za Sarambwe bisa nibyabaye ingorabahizi. 

Ku rundi ruhande imirwano imaze iminsi ibiri ntaho ivugwa, nyuma y’uko M23 ifashe ibice byingenzi byo muri Teritware ya Rutsuru, nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi ikanashushubikanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights