Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruCastelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo

Castelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023 rishyira iryo kuwa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023; Hoteli Castelo, iherereye i Kinshasa, yazengerutswe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), basaba abakiriya barimo kwegeranya ibintu byabo bababwira ko bagiye kuyifatiira.

Castelo Hoteli ubusanzwe ni iy’umudamu wa Corneille Nangaa, wahoze akuriye komisiyo ishinzwe gutegura Amatora «CENI» muri RDC, ahagana mu mwaka wa 2018.

Amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko Castelo Hoteli yaba igiye gufatirwa na Leta ya Kinshasa kandi ikayigarurira ni ibirimo byose.

Aya makuru akomeza avuga ko mu masaha y’ijoro rya cyeye, abasirikare barenga 50; bazengurutse inyubako ya Castelo Hoteli y’umudamu wa Corneille Nangaa. Bivugwa ko Abasirikare binjiye muri hoteli imbere bagasaba abakozi bayo gukora vuba akazi maze bagataha ubundi aba basirikare nabo bagakora ikibaznye.

Nangaa, niwe uheruka gutangaza umutwe wa politike, tariki 15 Ukuboza2023, ugamije gushyiraho iherezo ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Ni umutwe wiswe «Alliance Fleuve Congo (AFC)». Ubwo ya wu tangazaga, yari i Nairobi muri Kenya, aho na Perezida w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yari yitabiriye uriya muhango wogushyira ku mugaragaro iri shyaka.

Castelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights