Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroByinshi wamenya ku rugendo umuhanzikazi Butera Knowless avuyemo i Burayi

Byinshi wamenya ku rugendo umuhanzikazi Butera Knowless avuyemo i Burayi

Kuva mu mpera za Werurwe 2024 kugeza ku wa 23 Mata 2024 Butera Knowless yari ari kubarizwa i Burayi, mu rugendo rwari ruvanzemo akazi, ikiruhuko no gusura inshuti n’abavandimwe. 

Ubwo yari akigera i Kigali, Butera Knowless yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yagiriye ibihe byiza i Burayi, cyane ko wabaye umwanya mwiza wo kuruhuka kuri we ndetse aboneraho no gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitamubujije kugira imirimo imwe n’imwe y’umuziki ahakorera. 

Ati “Nahagiriye ibihe byiza, byari umwanya wo kuruhuka, gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitambujije kugira ibikorwa bijyanye n’akazi nahakoreye nubwo aka kanya ntavuga ngo ni ibi cyangwa ibi ngibi.” 

Nubwo atakomoje ku mishanga yakoreye i Burayi aho aherutse, Butera Knowless wari mu Bubiligi ahamya ko mu minsi iri imbere abakunzi be bazatangira kuyibona. 

Ku rundi ruhande Butera Knowless yahishuye ko nyuma y’akaruhuko yafashe mu minsi ishize ubu akurikijeho ibikorwa byinshi nk’uko benshi mu bakunzi b’umuziki we basanzwe babimumenyereyeho. 

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere abakunzi be n’ab’umuziki w’u Rwanda bazatangira kubona ibikorwa bye bishya yaba iby’umuziki n’ibindi biwushamikiyeho. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights