Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruByinshi wamenya ku muhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya...

Byinshi wamenya ku muhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 19

Aba bana b’Ingagi 23 bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize, bazahabwa amazina mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 19, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, ukazitabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Kwita Izina abana b’Ingagi ni umuhango umaze gushinga imizi mu Rwanda kuko watangijwe muri 2005, ubwo Leta yafataga icyemezo cy’uko buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse bazajya bahabwa amazina.

Urubuga rwa Visit Rwanda rutangaza ko iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaturiye Pariki uruhare bagira mu kuyisigasira, kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abaza kuzisura muri rusange. Ubusanzwe, abashakashatsi n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.

Bitewe n’akamaro k’ingagi zo mu misozi miremire, u Rwanda n’i kimwe mu bihugu 3 bizicumbikiye ku Isi ni ukuvuga rwo, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ibi byatumye u Rwanda rugira inshingano zo kuzirinda kuko zifatwa nk’umurage w’Isi muri rusange.

Uko imyaka igenda ishira, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi urushaho kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abashyitsi bari ku rwego mpuzamahanga, ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobora ibigo bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, abakuru b’ibihugu n’abandi.

Urugero nko muri 2022, Abisi barimo ; Charles III usigaye ari Umwami w’u Bwongereza, Didier Drogba wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF [Organisation Internationale de la Francophonie] ndetse n’abandi benshi bafite amazina akomeye.

Urubuga rwa RDB rutangaza ko kuva muri 2005, abana b’ingagi 374 aribo bamaze kwitwa amazina kuva uyu muhango watangira.

RDB itangaza ko uyu mwaka abazita amazina aba bana b’ingagi biteganyijwe ko bazatangazwa mbere ho y’umunsi nyirizina. Abo bazaba barimo bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, impuguke n’inararibonye muri urwo rwego, ibyamamare mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu Rwanda, abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights