Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruByakomeye: Izina «Abanationalist» riri kurikoroza mu bwoko bw’Abanyamulenge

Byakomeye: Izina «Abanationalist» riri kurikoroza mu bwoko bw’Abanyamulenge

Abanyamulenge, basanzwe ari abantu bagira amateka amwe, umuco umwe ndetse n’ubutunzi busa (économies), kubera iki izina Abanationalist rikomeje kuba agaterera nzamba mu mitwe y’ububwoko?

Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite n’ubusesenguzi bwa Fidel Mugunguza; uyu akaba azwi nk’umusesenguzi wo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Mbere y’uko twinjira nyirizina mubusesenguzi bw’uyu mugabo Fidel, turabibutsako, ibi byose byaturutse ku majwi ya kwirakwiriye cyane «kumbugankoranyambaga, » aho byavuzwe ko ayo majwi yatanzwe n’umwe mu Banyamulenge biyita «Abanationalist», muri ayo majwi y’umvikanye mo amagambo y’u rwango asebya «Twirwaneho na M23. »

Uyu musesenguzi Fidel mu magambo ye bwite yavuze ko: «Ijambo Nationalist, ari ijambo riri mu rurimi rw’amahanga biva mu ijambo «Nation», bivuga: «bwoko cyangwa itsinda ry’abantu bafite intego imwe, umuco umwe n’Amateka amwe. »

Akomeza avuga ko mu myaka yashize, aribwo irijambo ryatangiye gukoreshwa n’Abantu bake ba Abanyamulenge, aho byavuzwe ko bashatse Kwiyomora kuri bagenzi babo.  Ariko kandi ngo barikoresheje mu rwego rwo k’urwanya «Abanationalist» nyirizina aribo Abanyamulenge.

Ubwoko bw’Abanyamulenge, ubundi basanzwe ari abantu bagira amateka amwe, umuco umwe ndetse n’ubutunzi busa(économies). Abanationalist, batangiye kuvuka nyuma gato y’ishyaka rya RCD, ubwo yari imaze kwamamara mu Banyamulenge, hahise havuka abayirwanya ibyo Ushobora kwita ko byavuye kw’ishyari, ariko irishyaka rya RCD ryari rifite abayoboke hafi yabose mu Banyamulenge.

Fidel akomeza avuga ko icyo gihe, Abanyamulenge bake batashyigikiye RCD, ko aribo baje kuvamo abiyita Abanationalist, ibyo we yita ko baritesheje agaciro kuko ryaje mu buryo busa nu burwanya abandi!  kuko bakoresheje irizina nk’ikintu kigomba ku batandukanya n’abashyigikiye Ishyaka rya RCD ryatangiye mu mwaka w’ 1998.

Umuyobozi wa mbere wayoboye RCD, yari Ernest Wamba Dia Wamba, uvuka mu Ntara ya Ituri, RCD wari umutwe w’inyeshyamba (Rébellion), mu mwaka w’2003, uyu mutwe wa RDC waje kujya muri leta ya Kinshasa, hamwe n’indi mitwe myinshi yarwanyaga ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, harimo nka MLC ya Jean Pierre Bemba yokwitariki 30 Kamena 2003 n’indi.

Ubusanzwe Abanationalist, ahanini batangijwe na General Pacifique Masunzu, Kamanzi Kibibi, haza kuzamo n’abandi nka Sebineza Enoch n’abandi kugeza ubu corridorreport.com itarabasha kumenya neza

Gusa icyo twakubwira mu biranga bariya Banyamulenge, biyita Abanationalist, ahanini bagiye barwanya ibyo RCD ikora nibyo yabaga igambirira gukorera i Gihugu; ingero dufite za hafi, ni Komine Minembwe, yatanzwe kuva mu mwaka w’2013, ariko urebye abayirwanyije harimo abo banationalist.

Mu mwaka w’2020, Major Sebagabo, nawe wiyita umunationalist, yifashe amajwi amwumvikanisha atuka Col Makanika wemeye gusiga icyubahiro yarafite muri leta ya Kinshasa, akajya gutabara Abanyamulenge bari mukaga ko kwicwa no kwangazwa! Ni mugihe umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï Bishambuke ku bufasha bw’Ingabo za FARDC barimo bica bakanatoteza Abanyamulenge.

Muri ayo majwi Major Sebagabo, harimo ko yatutse Colonel Makanika, ibitutsi bigayitse. Mugunguza, Akomeje gusaba abanyamulenge biyita Abanationalist ko bava mubyo guhangana maze bagakora nk’ibyo RCD yakoze. Ati: «Aho guhangana nibagire ibyo bakora batarwanya ibyabandi. »

Izina «Abanationalist» riri kurikoroza mu bwoko bw’Abanyamulenge

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights